Home Mu mahanga Arabie Saudite yafunze umwarimu w’idini imuziza kunenga igikomangoma

Arabie Saudite yafunze umwarimu w’idini imuziza kunenga igikomangoma

1440
0

Umwarimu w’idini watawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018, ni Sheikh Safar al Hawali, umaze igihe kinini utavugarumwe n’ubwami bwa Arabie Saudite ku bikorwa bitandukanye,nyuma yaho anenze igikomangoma kizarangwa ingoma Bin Salman kubera umubano agaruye hagati y’igihugu cye na Israel.

Amakuru ava muri icyo gihugu aravuga ko uyu mwarimu ari umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Al sahwah wafatanywe na bamwe mu bana be.

Ubutumwa bwanditswe kuri twitter yiswe Moatqali al Ray(gereza y’ibitekerezo) nibwo bwatangaje ko uyu mwigisha Sheikh Al Hawali w’imyaka 68 uherutse kwandika igitabo cyitwa Abayislamu n’imibereho yo mu burengerazuba, aho yanengaga umuryango w’ibwami na Arabie Saudite muri rusange ndetse n’igikomangoma ya Abu Dhabi Muhammed Bin Zayed.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet rwitwa middleeastmonitor ruvuga ko iyo twitter ivuga ko inzego z’umutekano zakuye Sheikh Hawali iwe mu rugo,n’umuhungu we zihita zibujyana, zisiga abana bato zinajyana telefoni zigendanwa ndetse n’amakamera.

Ubwo yasohoraga iki gitabo cy’amapaji 3000 avuga ko ngo umuryango w’ibwami utakaza amafaranga mensh mu mishinga itari ikwiye.

uyu musaza kandi yagarutse ku bufatanye bwa Arabie Saudite buyobowe n’iki gikomangoma kizaragwa ingoma n’igihugu cya Israel aho we yabyitaga ubugambanyi. Amuhamagarira kudakomeza iyo nzira nk’iyo igikomangoma cya Abu Dhabi Bib Zayed cyahisemo kunyuramo.

Ibitangazamkuru byo mu karere k’abarabu bivuga ko Sheikh Al Hawali ari umwarimu w’idini ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu idini no mu myemerere, akaba ari umwe mu banyeshuri beza bari mu mutwe witwa Sahwa mu myaka ya za 80 na 90, akaba ariwo munini mu mitwe y’idini ya islam irwanya ibyemezo by’ubwami bwa Arabie saudite.

Ni umwe mu bagabo kandi ukunda kwamagana Leta zunze ubumwe z’Amerika na Israel mu karere. Igihugu cya Arabie saudite kikaba cyaramufunze mu myaka ya za 90 n’abandi bantu benshi bakoreraga ubuvugizi uwo mutwe wa Sahwa warwanyaga ko Amerika yagira ibirindiro bya gisirikare mu gihugu cy Arabie Saudite.

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda umwaka ushize, ubutegetsi bwa Arabie Saudite bwaajije umurego wo kurwanya abanyamuryango b’umutwe wa  Sahwa al islamiya, aho wafunze abarimu b’idini barimo Salman Al Ouda, Ayed al Qarni n’abandi, aba mu mwaka wa 94 bari bafunzwe baza kurekurwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here