Umugore w’imyaka 28 muri Danmark yamaze gucibwa ibihano byashyizweho n’iki gihugu ku bayislamukazi bambara imyenda ihisha mu maso izwi ku izina rya Niqab.
Uyu mugore yaciwe amande kubera kurenga ku itegeko ryashyizweho ryo kwambara Niqab mu ruhame muri Danmark ryatangiye kubahirizwa tariki ya 1 Kanama uyu mwaka ahantu hahurirwa n’abantu benshi.
Polisi ya Danmark ikaba yarafatiye uyu mugore mu iduka yambaye Niqab ihita imuca ayo mande nkuko ibitangazamakuru byo muri Danmark ribitangaza.
Ni ubwa mbere ibi bihano bihawe umuyislamukazi ku muntu wese urirenzeho.
Nk’uko itegeko ribiteganya, uyu mugore w’imyaka 28 yategetswe na police gukuramo iyo Niqab cyangwa akava ahantu hahurirwa n’abantu benshi cyangwa agahitamo kuva aho hantu. Polisi kandi yamumenyesheje ko agomba kwishyura amande y’ama Kroner 1000 ( kroner ni ifaranga rikoreshwa muri Danmark) ahwanye n’amdorali 156 y’amerika.
umwenda wa Niqab ntiwemewe mu gihugu cya Danmrk uwambawe acibwa akayabo
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP dukesha iyi nkuru biravuga ko Police kandi yahamagawe mu iduka ryahitwa Horsholm riri mu majyaruguru ya Copenhagen ko hari umugore uri kurwana na mugenzi we amukuramo Niqab, gusa polisi ikihagera yarabakijije anasubizwa umwenda we. Ikaba yarakurikiranye kuri video uko iyi mirwano yagenze, ubwo uyu mugore yakurwagamo umwenda we. Bombi bakaba barahise bakurikiranwa guhungabanya amahoro nk’uko ikinyamakuru Copenhagen post kibitangaza.
Itegeko ryo gukuraho Niqab ryatangiye kwigwaho mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka,iri tegeko kandi ribuza ko uyu mwenda wambarwa ahantu hose hahurirwa n’abantu bose.
Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko itegeko rizatuma abimukira b’abayislamu batagwira mu gihugu cya Danmark ndetse n’imico yabo ntikomeze gukwirakwira.