Home Amakuru Miliyoni zirenga ebyeri z’abayislam nizo ziri gukora umutambagiro( Hijja)

Miliyoni zirenga ebyeri z’abayislam nizo ziri gukora umutambagiro( Hijja)

907
0

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Arabie saudite Maj. Gen. Mansour Al Turki kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018 yatangaje ko imibare bafite ugeza kuri uyu wa gatandatu ari abayislamu barenga miliyoni 2 kandi kwakira abantu bikaba byaramaze guhagarara kuko umutambagiro nyirizina utangira kuri iki cyumweru.

Kuwa kane w’icyumweru gishize,ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu baravuga byavugaga ko abinjiye muri Arabie Saudite,bari miliyoni imwe n’ibihumbi 684.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Hijja na Umrah Mohammed Salih Bentin we yatangaje ko bashyizweho uburyo bwo gukurikirana buri wese uri mu mutambagiro

“twashyizeho uburyo bujyanye n’ikoranabuhanga kuri buri wese waje muri Hijja harimo nko gukoresha cyane GPS,kandi dufite n’ubundi buryo bwo kubayobora mu buryo bworoshye,dufite ama bus 18.000 azatwara abantu kandi zoze zishyizwemo uburyo bwo kuzigenzura”

Nka minisiteri y’ubuzima ivuga ko yateganyije 30,000 harimo abaganga, aba pharmacien, abaforomo ndetse n’abatekinisiye bagamije kubungabunga ubuzma bw’abari mu mutambagiro.

Iyi minisiteri kandi ikaba yarakoranye n’ibitaro 22 mu mugi wa Madinah n’ahantu hose hegereye Makkah,amacentre y’ubutabazi y’ibanze 15 na Ambulance 90 zifite abafasha mu by’ubuvuzi barenga 650.

Umuryango utabara muri Saudi Arabiya wo washyizeho ibigo by’ubutabazi birenga 127, imbangukiragutabara 361,moto z’ubutabazi 20 ibi byose bizakoreshwa n’abakozi barenga 2000 bari mu mugi wa Makkah na Madinah.

Umuryango utabara imbaabre muri Arbie Saudite nawo witeguye gufasha abari mu mutambagiro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here