Home Mu mahanga Canada: urubyiruko rw’abayislamu ruri guhatanira kuyobora imigi muri Canada

Canada: urubyiruko rw’abayislamu ruri guhatanira kuyobora imigi muri Canada

782
0

Urubyiruko rw’abayislamu b’abanyakanada benshi bari guhatanira kuyobora imigi itanduanye yo mu gihugu cya Kanada,ni amatora y’inzego z’ibanze ndetse n’ayo kuyobora ubuyobozi bw’abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri,ateganijwe kuba muri uku kwezi kwa cumi hagati y’itariki ya 20 na 24. ahagaragara urubyiruko rw’abayislamu benshi ni mu migi ya British Columbia,Ontario na Manitoba.

Anita Ansari Umwe mu rubyiruko ruhatanira kuyobora abandi banyeshuri atangaza ko yatangiye ibijyanye n’imiyoborere ari umukorerabushake

“natangiye ubukorerabushake mu ishuri rya St. Barnabas Daycare ngerageza kwerekera abantu aho bagana, nabonye uko akazi gakorwa, ndi mu mwaka wa nyuma ndi umuyobozi wungirije w’abanyeshuri, ndifuza kuyobora noneho”

Amatora y’inzego z’ibanze muri Kanada ntabwo ari imanya ya Politike ndetse n’amashyaka akaba atemerewe kuyagaragaramo.

Muri aya matora buri wese aba yemerewe kwiyamamaza aho uyatsindiye ashobora gukomeza akajya ku rwego rw’intara aho ashobora no gutorwa ahagarariye ishyaka.

Urubyiruko rw’abayislamu rugaragara muri aya matora hirya no hino muri Kanada rugera kuri 40 mu ntara zose za Kanada.

Mu myaka ya vuba benshi mu bayislamu bo ku mugabane w’afurika bakomeje gushaka kujya mu nzego z’ibanze, uretse aba kandi biyamamariza mu myanya y’ibanze hari n’abandi bahiemo kwiyunga n’amashyaka aho hari abatsindiye imyanya nko mu nteko ishinga amategeko mu bihugu by’iburayi na Leta zunze ubumwe z’amerika.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here