Home Mu mahanga “Ibibera ku bayislam b’abaRohingya ni jenoside” – LONI

“Ibibera ku bayislam b’abaRohingya ni jenoside” – LONI

1304
0

Abakora iperereza mu gihugu cya Birimaniya boherejwe na LONi baravuga ko ubwicanyi buri gukorerwa abayislamu b’aba Rohingya ari jenocide kandi ko ikomeje

Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapererezi ba LONI muri Birimaniya Marzuki Darusman yavuze ko ibibera ku ba Rohinyga ari jenocide kandi ko ret anta bushaka na buke ifite bwo kugaragaza ko ibi byahagarara hagatsimbatazwa gemokarasi kuri buri muntu.

Marzuki yavuze ko abaRohinyga buri munsi bahunga iwabo berekeza mu gihugu cya Bangladeshi, ndetse ko abari hagati y’ 250 000 na 400 0000 bagoswe n’abasirikare b’abarakare bafite ubwiganze bw’idini yaba Budha batabashaka na gato ari nako babica aho kubwe avuga ko ari Genocide igikomeza.

Marzuki Darusman, umuyobozi w’itsinda rya UN rikora iperereza muri Birimaniya

Yanghee Lee, inararibonye ya LONI mu gukora iperereza ku burenganzira bwa muntu ivuga ko we n’indi miryango mpuzamahanga bizeraga ko uko ibintu biri bizaba byiza kuva Aung San Suu Kyi yajya ku butegetsi ariko ko nta mpinduka zabayeho ugereranyije na mbere.

Akomeza avuga ko leta iyobowe na Suu Kyi wahaw igihembo cya Nobel kubera guharanira amahoro,yanze burundu kwemera ko ingabo z’abaBudiste bica, bagata ku ngufu bakanica urubozo aba Rohingya mu biturage byabo aho abarenga 700,000 bahungiye muri Bangladesha guhera mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Guverinoma ya Aung San Suu Kyi yanze abakora iperereza bigenga aho yavuze ko igiye kwishyiraho itsinda ryayo kugira ngo irebe ibi bibazo, iyi guverinoma kandi yanze raporo y’intumwa za LONI ziyobowe na Darusman aho yasabaga ko abasirikare bakuru bagomba gukurikirwana ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’icyaha cyo gukorera abaRohingya jenocide.

Iyi ntumwa ya LONI ivuga ko ubutegetsi bwa Birimaniya bukomeje guhakana iyicwa ry’abaRohingya kandi ko bakoresheje ibishoboka kugira ngo iperereza rigende nabi kugira hatagaragara uburyo uburenganzira bwa muntu bwibasiwe aribyo bibyara ibyaha bikorerwa abantu, Guverinoma yo ikavuga ko ari ukubungabunga ubusugire bw’igihugu.

Ingabo za Birimaniya zirashinjwa gukora jonoside ikorerwa abayislamu baba Rohingya

Biteganijwe ko raporo ya Page 444 izashyikirizwa akanama ka LONI kuri uyu wa gatatu cyakora ibihugu 6 muri 15 biri biri muri aka kanama gashnzwe amahro ku isi birimo ubuhsinwa,uburusiya,Ethiopia, Kazakhstan Borlivia na Guinea Equatorial bamaze kugaraggaza ko batemeye raporo ya Darusman.

Uyu mugabo avuga ko abavugwa muri raporo bakwiye gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga bagahanirwa ibyaha bya genocide cg hagashyirwaho urukiko rihariye ku bibazo by’aba Rohingya, Gusa hitezwe ko icyo cyemezo kitazatambuka bitewe n’uko Ubushinwa buzakoresha ijambo rihoraho bufite ibyifuz bya Darusman bigateshwa agaciro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here