Home Mu Rwanda Abatablighi bateraniye mu ikoraniro mpuzamahanga i Kigali

Abatablighi bateraniye mu ikoraniro mpuzamahanga i Kigali

1238
0

Ku musigiti wa Kacyiru hateraniye ikoraniro rihuje abatabulighi (soma abataburiki) baturutse mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hirya yarwo, imwe mu ntego yaryo ni ugukomeza kwibukiranya ku ijambo ry’Imana no kongera imyemerere

Sheikh Gatete Mussa umuyobozi w’itsinda ry’abatablighi mu Rwanda avuga ko ikoraniro ryabo rizwi ku izina rya Ijtima riba rimwe mu mwaka, rikabera mu gihugu bumvikanyeho.

Nkuko bisobanurwa na Sheikh Gatete avuga ko iri koraniro ryabo ari iry’ivugabutumwa rya Kislam kiba kigamije ko abantu babwirizanya ibyiza babuzanye ibibi, bongera kwisuzuma bakareba aho bahagaze mu kazi kabo bakora ka buri munsi.

Aba batablighi bahuriye mu Rwanda mu gihe hirya no hino ku isi, abayislam bavugwaho ibikorwa bibi birimo iterabwoba, aho sheikh Gatete Mussa avuga ko hakwiye kubaho abantu bakora ubuyislam bw’umwimerere.

“turegwa imico mibi itwitirirwa, birakenewe ko abantu dukora bwa buyislamu bw’umwimerere bw’intumwa y’Imana , tukagenda duhinyuza rya bara ribi dusigwa n’abantu bo ku ruhande na bamwe muri twe.”

Bamwe mu batabligh bitabiriye Ijtima

Mu gihe cy’iminsi itatu iri koraniro rimara ribera hano mu Rwanda, bazibanda ku masomo atandukanye agamije kugira umuyislam mwiza.

“habamo amasomo yo kubwirizanya ibyiza no kubuzanya ibibi,kugandura abantu kiimani (gukomeza ukwemera), kugira ngo arusheho gutinya Imana barusheho kuba abayislam ntangarugero, bahesheje ishema idini”

Umwe mu bitabiriye iri koraniro yatangarije umuyoboro.rw ko kwitabira iri koraniro ijtima bituma arushaho gusobanukirwa uburyo akora ivugabutumwa rye ndetse akarushaho gukomeza kwiyegereza Imana.

Ubuyobozi bwa Tabliq mu Rwanda buvuga ko bukorana bya hafi n’umuryango w’abayislam mu Rwanda, aho intego nyamukuru y’uyu muryango ari ivugabutumwa bikaba bihuye n’intego y’iri tsinda.

Abitabiriye iri koraniro ni abakomoka mu bihugu icumi bitanduanye birimo Uganda, Burundi,Tanzania, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Kenya, Djibuti, Arabie Saudite, Pakistan, Ubuhinde n’u Rwanda rwabakiriye.

Itsinda rya Tablighi ni isinda ry’ibwirabutumwa rigamije kongera kugandura abayislamu babashishikariza gukora isengesho no kureka ibyaha bibaganisha mu muriro, Rikaba rikorera mu bihugu birenga 200.biteganijwe ko iri koraniro ryo mu Rwanda, ryitabirwa n’abayislamu barena 3500 baturutse impande zose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here