Home Amakuru Gusomera abaregwa iterabwoba birasubitse

Gusomera abaregwa iterabwoba birasubitse

553
0

Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburansha  ibyaha mpuzamahanga nn’ibyambukiranya imbibi rumaze gusubika urubanza ruregwamo abayislamu 40 baregwa iterabwoba.

Umucamanza uburanisha uru rubanza ku isaha ya saa tanu n’iminota itanu nibwo yari yinjiye mu cyumba kiburanisha atangaza ko gusomera abaregwa bisubitse.

Zimwe mu mpamvu yatanze harimo kuba abacamanza bafatanyije muri uru rubaza  bamaze igihe cy’amezi abiri barwaye ndetse nawe akaba yari amaze igihe mu mahugurwa aribyo byatumye batarangiza kwandika imyanzuro yarwo

Inyubako ikoreramo urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibirenga imbibi

Indi mpamvu uyu mucamanza yatangaje ni uko kuba dosiye ari nini cyane nayo yabaye imwe mu mpamvu yatumye batinda kurangiza gufata imyanzuro.

Iri somwa ryari ryitabiriwe n’impaga y’abayislamu benshi bagaragaye ku rukiko i Nyanza ndetse n’imodoka za bamwe muri bo baje mu matsinda bavuye I Kigali kumva imyanzuro yabo.

Bavugira mu matsinda batangazaga ko igikwiye ari ukwihangana bagategereza mu kwezi kwa kabiri kandi ko uko bizagenda kose urubanza ruzarangira amahoro

Umucamanza yanzuye ko isomwa ry’uru rubanza ruzasomwa tariki ya 28 Gashyantare 2019 kuko bazaba barangije dosiye yose.

Nyuma yo kurusubika, abaje gukurikirana uru rubanza bahise bitahira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here