Home Amakuru Darul Quran yatangiye kujonjora abazitabira amarushanwa ya Qoran

Darul Quran yatangiye kujonjora abazitabira amarushanwa ya Qoran

976
0

Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, nibwo umuryagno Darul Quran watangiye amajonjora yo guhitamo abana bazajya mu marushanwa ngarukamwaka yo gusoma Qoran mu mutwe ku rwego rw’igihugu (Musabaqa).

Ni amajonjora ari gushaka abana bafashe Qoran mu mutwe bazitabira amarushanwa ategurwa n’umuryango Darul Quran wahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana ibikorwa na gahunda za Qoran mu Rwanda  n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda, asanzwe aba mu mpera z’umwaka, akabera mu kigo cy’amashuri cya AIPER Nyandugu.

Kuri uyu wa gatanu, aya majonjora yatangiriye mu karere ka Karongi aho abana baturutse mu mashuri ya Qoran ari misigiti iri muri ako karere bakoresejwe amarushanawa , hatsinda abana 5 bafashe Qoran mu byiciro (Amajuzu) 2 bo mu majuzu atatu, 2 bo mu majuzu atanu ndetse n’umwe wo mu majuzu 10.

Umukobwa umwe urangije umwaka afite Qoran yoe mu mutwe

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ku musigiti wa Al Fatha hazwi nka onatracom habereye amajonjora y’abana 13 bafashe Qoran yose mu mutwe baturutse mu gihugu hose.

Muri aba barushanwaga harimo 11 b’abahungu ndetse n’umukobwa umwe naho undi akaba atabashije kuboneka.

Itsinda ry’abakosoraga riyobowe n’uhagarariye Qoran muri RMC sheikh Nahayo Ramadhan nyuma yo kwiherera ryahisemo abana umunani bagizwe n’abahungu 7 n’umukobwa 1

Itsinda rikosora riyobowe na Sheikh Nahayo ramadhan uyobora ibikorwabya Qoran muri RMC

Nyuma y’aya majonjora umuhuzabikorwa w’iki gikorwa Ndayisaba Hemed yasabye abana batabashije gutsinda ngo bazitabire amarushanwa y’i Nyandungu kurushaho gushyiraho umwete bakazitwara neza umwaka utaha kandi ko no mu batsinze harimo abana 5 bashya kaje bwa mbere muri iki cyiciro cy’abafashe Qoran yose mu mutwe.

Umwe mu bana batsinze yadutangarije ko yakoze ibishoboka byose mu gihe cy’umwaka wose asubiramo kenshi kugira ngo arusheho kwitwara neza none akaba abigezeho, yadutangarije kandi ko uretse kuba hari amarushanwa, gufata Qoran ari inshingano ze nk’umuyislam gufata Qoran yose mu mutwe.

Uretse aya majonjora, ahandi yabereye kuri uyu wa gatandatu, ni mu turere twa Kayonza,Bugesera, Kamonyi, Ngororero na Rusizi.

Igikorwa cy’amajonjora y’abazitabira amarushanwa ya Qoran ni ubwa mbere gikozwe gikorerwa mu turere, aho bifasha ababyeyi kumenya urwego abana babo bagezeho. Iki gikorwa kikaba kigamijwe guhitamo abana bafashe Qoran mu mutwe mu byiciro bashoboye kurusha abandi mu gihugu hose.

Abatoranyijwe kuzitabira amarushanwa ya nyuma i Nyandungu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here