Home Amakuru Muhamed Al haj uvugwaho kugirisha umusigiti wa Kimisange arabihakana

Muhamed Al haj uvugwaho kugirisha umusigiti wa Kimisange arabihakana

51435
0

Tariki 12 ukuboza uyu mwaka twabagejejeho inkuru ivuga ku mugabo w’umunyasudan wari umaze imyaka irenga 15 mu Rwanda mu bikorwa by’ibwirizabutumwa rya Islam ko yagurishije umusigiti wubatse ahazwi nka Kimisange mu murenge wa kigarama ariko we akaba abihakana.

Mu Kiganiro twagiranye yadutangarije ko amakuru avugwa ko agiye kugurisha umusigiti atari yo ndetse ko ari amakuru y’ibihuha n’ibaruwa ivugwa yanditswe mu buryo butari bwo.

Muhamed Al haj avuga ko koko uriya musigiti wa kimisange wubatswe ku nkunga ya WAMY ariko ko nawe hari ayo yashyizeho ari nayo ari guharanira.

Yagize ati: “ndashaka kukubwira ko umusigiti wa kimisange watewe inkunga na WAMY nibyo, amafaranga ya WAMY ni ibihumbi 50 by’amadorari, ariko ubutaka n’ibiro ni ibyanjye, byaguzwe na Laser, inzu yose irimo umusigiti n’ibiro bihagaze ibihumbi 100 by’idorari”

Umusigiti uvugwa ko yari agiye kugurisha

Muhamed al haj avuga ko ibihumbi 50 bindi byaguzwe na kampani mpuzamahanga y’ubwubatsi yitwa Laser Construction yakoraga ibikorwa byo kubaka mu Rwanda ariko itakibikora guhera mu mwaka 2017, kubera ubushobozi.

Avuga ko yasabye umunyamategeko we kugaragaza ko hari ibikwiye kugabanywa ubutaka hakabaho ubutaka bw’umusigiti ndetse n’ubutaka bw’ibiro nyuma yaho agashaka kampani yizewe yakomeza gucunga umutungo we, ahubwo ko akiva mu gihugu hatangiye gukwirakwiza amakuru y’ibihugu atari yo.

Muhamed al haj mu magambo ye yivugira ko adashobora kugurisha umusiti kandi ko ibikorwa byabo byose babihaye umuryango w’abayislamu mu Rwanda ahubwo akemeza ko hari  abantu bakomeje kumuharabika,

Muhamed Al haj uhakana kugurisha umusigiti

njyewe ndi umuyislam, sinshobora kwemera ko umusigiti ufungwa  cyangwa kugurisha umusigiti ibi sinshobora kubikora, nubatse mu Rwanda imisigiti 200, mbere yo kugenda ibintu byose bya good windows  harimo n’imisigiti nabihaye AMUR cg RMC n’indi miryango ya kislam, abayislam bose mu Rwanda baranzi neza, uretse bamwe mu bantu bagerageza kwanduza isura yanjye mu Rwanda by’umwihariko ku bayislam”

ku ibaruwa yagaragaye ko yanditswe, Muhamed al Haj avuga ko yanditswe n’umunyamategeko utazi Islam, ko umwana we yifuzaga ko habaho gutandukanya umusigiti n’ibiro ariko umunyamategeko yandika ibintu batumvikanye nko gusaba ko abayislam ko bimurwa.

Muhamed al haj mbere yo guhabwa amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bw’u Rwanda ku mpamvu zitamenyekanye, yari asanzwe ari umuyobozi wa Al maktoum foundation mu Rwanda aho yubatse ibikorwa bitandukanye birimo amashuri mu karere ka Kicukiro na Muhanga, n’imisiiti hirya no hino mu gihugu. Uretse ibi kandi akaba yari umunyamigabane muri kampani y’ubwubatsi yitwa Laser Construction y’abanya Arabiya sawudite, ariyo yahawe akazi ko kubaka umusigiti wubatswe na WAMY nayo ikomoka mu gihugu cya Arabiya Sawudite.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here