Home Amakuru Ikipe y’abasheikh yatsinzwe ibitego 4-0 , ihiga gutsinda ubutaha

Ikipe y’abasheikh yatsinzwe ibitego 4-0 , ihiga gutsinda ubutaha

773
0

Mu gitondo cyo kuri iki cyumwerru mu masaha ya saa moya n’igice ikipe y’abameny b’idini ya islam yari irangajwe imbere na Mufti w’u Rwanda  Sheikh Hitimana Salim, yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Assoussa FC, ni umukino warangiye ASUSA itsinze abasheikh ibitego 4-0 ariko bishimira uburyo bitwaye.

Muri uyu mukino wagaragayemo kwihanganirana cyane, watangiye ikipe y’abasheikh aribo basatira ASUSA ku buryo barase ibitego bibiri byabazwe ariko umunyezamu wa Asusa abyitwaramo neza.

Umukino wari isibaniro

Nko ku munota wa 30 w’igice cya mbere ikipe ya ASUSA yashyizemo imbaraga isatira ikipe y’abasheikh ariko umunyezamu wabo Sheikh Mashaka Aly agarura imipira myinshi yari yabazwemo ibitego

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi nta nimwe ishoboye gutsinda indi gusa ku ruhande rw’ikipe y’abasheikh bamaze gusimbuza abakinnyi batandatu.

Nyuma yo kumva, impanuro z’abatoza, igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa ASUSA FC, bituma mu minota 10, ibona igitego cya mbere, abasheikh ubwabo bitsinze kubera igihunga cyo gusatirwa bikomeye n’abakinnyi bakiri bato ba ASUSA bari bayobowe na Rutikanga Hassan, Makini n’bandi.

Mu gice cya mbere, umukino warangiye nta kipe ibashije gutsinda igitego

Umukino wakomeje aho ikipe ya ASUSA yaje gutsinda ibindi bitego bitatu umukino urangira ari ibitego bine ku busa bw’ikipe y’abasheikh.

Nyuma y’umukino, abasheikh bishimiye uburyo bitwaye kuko imyitozo bayikoze rimwe gusa ariko bakaba bitwaye neza.

Sheikh Nzanahayo Qasim, Perezida w’abasheikh mu Rwanda yabwiye umuyoboro ko umukino wari mu rwego rwo gukomeza umubano no gushyikirana n’abo basanzwe bayobora mu bikorwa by’idini

Yanavuze ko kuba batsinzwe bike aribyo byabatunguye kuko bumvaga bari butsindwe byinshi cyane uretse ko baza kongera imyitozo.

“turongera imyitozo, ni ibisanzwe mu mikino, kandi ntabwo bidutunguye, ahubwo twumvaga bishobora kurenga cyangwa tukanganya, baturushije byanagaragaraga mu mukino”

Sheikh Hitimana Salim Mufti w’u Rwanda we yatangarije umuyoboro.rw ko umukino muri rusange wagenze neza ariko ko ikipe bakinanaga nayo yari ikomeye, cyakora ubutaha ikazatsinda kuko babonye ko bishoboka.

“Nta myitozo dufite, bamwe muri twe tumaze igihe tudakina, ariko nitwongera imyitozo ubutaha tuzabatsinda kandi twabonye ko bishoboka

Ikipe y’abasheikh yanyuzagamo nayo igasatira.

Icyagaragaye ni uko abakinnye bagaragaje ubwitange ndetse buri wese agerageza gukorana n’undi nubwo rwose kubera imyitozo mikeya byabaye impamvu yo gutsindwa gusa avuga ko bagiye gushyiraho imbaraga bongera imyitozo ku buryo mu yindi mikino bazatsinda

Al haj Rutikanga Hassan, uyobora ikipe ya ASUSA we yatangaje ko nyuma yo kwandikirwa n’abasheikh  basaba umukino wabahuza, bityo bakaba babashije gukina nabo ndetse baranabatsinda

“twarangije igice cya mbere tunganya, twari hanze twese twabigaga tubareba, tubahindurira abakinnyi nka bane, tugerageza kubima umupira no kuwukina niyo mpamvu wabonye byabonetse ku buryo bwihuse”

tumwe mu dushya icumi  twagaragaye muri uyu mukino

  • Abasheikh bakinnye nta numwe ugaragara amaguru, abandi bambaye amakabutura ari hejuru y’amapantaro ya sport
  • Ikipe y’abasheikh yakinaga nta mutoza uzwi yari ifite, kuko uwatangiranye nayo nawe yaje kwinjira mu kibuga arakina, abandi basigara batoza
  • Uwaruhaga yavagamo akaruhuka, akaza kongera gusubiramo cyane cyane ku ruhande rw’abasheikh
  • Ngeze Issa asanzwe azwiho kwambika abandi Cobo, yayambitse abasheikh babiri bahita bahita bamuhamagara igwe
  • Ngeze Issa kandi yahushije Penalti yitwaza ko yanze gutsinda umusheikh kandi yabambitse Cobo
  • Ikipe ya Asusa FC mu gice cya kabiri batangiye ari 10 umusifuzi ntiyabibona, uwagombaga gukina yabuze.
  • Yaba Asusa, yaba Abasheikh nta muti wo kwifashisha bari bazanye kabone na Pommade nayo ntiyari ihari
  • Abakinnyi b’amakipe yombi bageraga aho bakiganirira nkaho atari amakipe ari guhatana.
  •  Mu kiruhuko, ikipe ya Asusa yajyaniye abasheikh amazi yo kunywa nabo bajya kugura Jus bazisangira umukino urangiye
  • Visi Mufti yakinnye uyu mukino, nyuma y’imyaka irenga 25 adakina umupira.
Ikipe y’abasheikh yabanjemo
Ikipe ya Assoussa FC yabanjemo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here