Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Mutarama 2019, ingando za Darul Qoran zaberaga I Nyandugu zashojwe abana umunani barushanwa Qoran yose
Uretse amarushanwa ya Qoran hanabayemo amahugurwa y’abarimu bigisha Qoran mu misigiti hirya no hino mu gihugu.
Mu gusoza aya marushanwa Sheikh Saleh Nshyimiyimana Mufti wungirije yasabye abayislamu gukunda cyane Qoran anaboneraho gutangaza ko bashyize imbaraga kuri Qoran aho banashyizeho ushinzwe ibikorwa by’iterambere za Qoran mu gihugu hose.
Yavuze ko nk’umuryango w’abayislamu mu Rwanda bifuza kongera imbaraga zishoboka zose, gufungura konti yihariye yo gufasha Qoran,harimo kwita ku barimu bigisha Qoran bahabwa amasomo y’ingenzi abafasha kwigisha neza, ndetse
Sheikh Saleh kandi yavuze ko umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC, uri gushakisha amarushanwa menshi hirya no hino aho bifuza ko abana bajya kurushanwa ahamaze kuboneka akaba ari nka Dubai, KoweitSudan, Misiri na Tanzania aho kuri ubu bari kuvugana n’abategura amarushanwa yo muri Malaysia na Jordania mu rwego rwo gushakira abana b’abayislamu aho barushanwa henshi bizajya bituma barushaho kwita kuri Qoran.
Yashimiye cyane abateguye ingando aho abana barushanijwe gusoma Qoran mu mutwe, anavuga ko abarimu bahuguwe nabo bagomba kwitabwaho bakabaho neza bikabafasha kwigisha Qoran neza.
Muri aya mahugurwa kandi yitabiriwe n’intumwa y’umuryango uharanira guteza imbere igitabo cya Qoran na Sunat (ALHAIAT AL ALAMIA LILKITABU WA SUNAT) Sheikh Khalid bun Uthman yatangarije abari muri iki gikora cya Qoran ko yaashimishijwe no kubona uburyo abana b’abanyarwanda basoma ndetse bakurikiza amategeko yose agenga isomwa rya Qoran avuga ko ari kimwe mu byamushimishije yabonye mu bana barushanijwe.
Sheikh Nahayo Ramadhan umuyobozi muri RMC ushinzwe iterambere rya Qoran yavuze ko kuri ubu bifuza ko mu minsi iri imbere bifuza kubona ibihembo bya mbere biva mu marushanwa mpuzamahanga ya Qoran bagendeye kuba abarimu bari guhugurwa uburyo bushya kandi bugezweho imyigishirize ya Qoran bakoresha ibitabo bishya byigishirizwamo abana.
Umuyobozi wa Darul Qoran Sheikh Ally Kadjura yagaragaje muri rusange ibikorwa byabereye mu ngando za Darul Qoran byari mu byiciro bibiri birimo amarushanwa ya Qoran ndetse n’amahugurwa y’abarimu, aho abana barushanijwe mu majuzu (ibyiciro) 6 aribyo amajuzu 3, 5, 10,15,20 na 30.
Mu bana barusnanijwe mu majuzu 30, uwabaye uwa mbere ni uwitwa Ishimwe Shaffy, wahembwe amafaranga ibihumbi 200,akurikirwa na Habimana Mahfudh wahembwe ibihumbi 180 naho Niyigena Omar aba uwa gatatu ahembwa amafaranga ibihumbi 150.
Yagaragaje ko ibikorwa bya Darul Qoran byose bikorwa n’abafatanyabikorwa aribo bitanga mu buryo bw’ubushozi bw’umutungo n’imbaraga, ashimira abantu bose bakoze ibishoboka byose kugira ngo aya marushanwa ashoboke.
Ubuyobozi bwa Darul Qoran buvuga ko umwaka utaha, igikorwa cyo gusoza gishobora kutazakorerwa i Nyandungu nkuko bisanzwe bigenda, kuko hari ishyirahamwe ryiyemeje kuzatunganya ahazakorerwa icyo gikorwa mu rwego rwo kwirinda ibizazane bishobora gutuma kidasozwa neza nk’imvura.
Tubabwire ko abitabiriye izi ngando ari abana n’abarimu ba Qoran kuri 360.
Nkuko bisanzwe abana bitwaye neza ndetse n’abarimu, umugoroba wok u itariki ya mbere batemberezwa umujyi wa Kigali ndetse bagasangira ifunguro rya ninjoro muri the manor Hotel yiyemeje kwakira abitwaye neza no gucumbikira abakosora abarushanwa.