Home Mu mahanga Ikibuga cy’indege muri Amerika cyahinduye izina gifata izina rya Muhammad Ali

Ikibuga cy’indege muri Amerika cyahinduye izina gifata izina rya Muhammad Ali

1120
1

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Louisville International Airport giherereye mu mugi wa Kentucky muri USA, bwatangaje ko gihinduye izina rifata izina ry’icyamamare mu iteramakofi Muhammad Ali cyitwa Muhammad Ali International Airport.

Ikigo cya Muhammad Ali nicyo cyari cyatangaje kibinyujije kuri twitter aho cyavuze ko abakoresha indege ku kibuga cya Louiseville kizahindura izina rya Louiseville kikitwa Muhammad Ali international Airport.

Umuyobozi w’iki kibuga yavuze ko bagendeye ku bigwi umuteramakofi, icyamamare mu mikino, uwaharaniraga uburenganzira bwa muntu Muhammad Ali  ko akwiye kwitirirwa ikibuga cy’indege nk’ishimwe ryiyongera ku yandi mashimwe.

Ali yavukiye mu mugi wa Louisville ndetse aba ariho akurira, we ubwe yatumye uyu mujyi umenyekana mu buryo budasanzwe ku buryo uyobora umugi wa Louisville Greg Fischer yagaragaje ko Ali yakoze akazi kose kandi wenyine abinyujije mumikino amenyekanisha umujyi w’amavuko.

Lonnie Ali, umugore we yagaragaje ko ashimishijwe bikomeye kuba ku buryo abantu bose bazagana umujyi wa Louiseville bazakomeza kwibuka ibigwi bya Muhammad Ali.

Muhamed Ali yavutse mu mwaka w’1942 yitaba Imana muri kamena 2016. Yesheje uduhigo twinshi mu mukino w’iteramakofi ku isi.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here