Ibihumbi by’abayislam b’abanyamerika bari guhamagarira gusinya ku rupapuro rusaba ibisobanuro byatumye uruganda rw’inkweto rwa Nike rukora inkweto zo gukoresha imyitozo zitwa Air Max aho bavuga ko ikirango kiri kuri izo nkweto cyanditse mu ijambo Allah mu cyarabu
Umwe mu baguze izi nkweto witwa Saiqa Noreen watangije ubusabe buzwi mu izina z’amahanga nka Petition iri kuzenguruka kuri internet, avuga ko “Nike yakoze urukweto rwitwa Nile Air Maz 270 yandikaho ikirango cya Allah bisobanuye Imana mu cyarabu, mu rwego rwo kurikandagira no kurigaragaza kuko inkweto zikandagira ahantu habi harimo nko mu byondo ndetse no mu mwanda.
Uyu mugore avuga ko batangiye ubu busabe kuri Nike bwo gusaba ko Nike ikura izina ry’Imana ku nkweto z’uruganda rwazo, avuga ko Kwandika Allah mu cyarabu bwo kutubaha abayislam ndetse no guharabika idini ya Islam., kandi Islam yigisha impuhwe, kubana neza ndetse n’uburenganzira bwa buri wese.
Kuri ubu ubu busabe bumaze gusinywaho n’abagera ku bantu 8994 mu gihe abakenewe aria bantu ibihumbi 10.
Noreen yongeye kwibutsa ko iki kibazo mu mwaka 1997, Nike yigeze kukigira inavuga ko igiye kugaruza inkweto yari yanditseho ayo magambo.
Cyakora uyu mugore akaba yongera kwibaza impamvu kin a one ikibazo cyongeye kugaruka mu mwaka w’2019
Nubwo hari gukorwa ubwo busabe bwo guhindura izo nkweto, abayobora uru ruganda bo bahakanye ayo makuru avuga ko ijambo Nair Max ari uburyo bifuje kwandika ntaho bihuriye n’idini ya islam
Bongeyeho ko Nike yubaha amadini yose, ko igihe kugenzura neza ibyatangajwe n’abayislam.
Abayislam benshi muri Amerika bakaba bakomeje kwamagana izo nkweto aho bakomeje gusaba uru ruganda kuzigarura iryo zina rigasubirwamo.
Allah ni izina bwite ry’Imana mu rurimi rw’icyarabo.Abayislamu bakaba ba dashobora gucira akari urutega umuntu wese usuzugura cg ukoresha iri zina nabi.