Home Mu mahanga Umuhungu wa Bin Laden arahigishwa uruhindu

Umuhungu wa Bin Laden arahigishwa uruhindu

1370
0

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane, cyashyizeho miliyoni zigera kuri 900 z’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni y’idorari, ku muntu wese watanga amakuru yaho umuhungu wa Osama Bin Laden witwa Hamza bin Laden aherereye.

Nyuma y’aho USA itangaje ko ishyizeho agatubutse ko guta muri yombi uyu mwana, igihugu cya Arabiya saudite kuri uyu wa gatanu cyahise nacyo kimwambura ubwenegihugu nkuko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubwami bwa Arabiya Sawudite.

Iki gihugu cyamuhaye ubwenegihugu nyuma yaho ise Osama Ben Laden ukomoka mu gihugu cya Arabiya Sawudite yishwe n’ingabo zidasanzwe za USA, i Abbottabad muri Pakistan.

Amerika imushinja ko kuva mu mwaka 2017 yagiye mu bayobozi bakomeye ba Al Qaida , ndetse atangira kohereza amajwi n’amashusho  asaba abayoboke b’uyu mutwe kugaba ibitero ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi  mu rwego rwo guherara se wishwe n’ingabo za Amerika mu mwaka 2011.

Uretse kandi uyu Hamza bin Laden yanasabye abarwayi ba Al qaida kubangamira abanyamerika bari hirya no hino ku isi ndetse anasaba amoko yo mu gihugu cya Arabiya saudite kwifatanya na Al qaida kurwanya ubwami bwa Arabiya saudite.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko inyandiko zafatiwe aho ise yiciwe zigaragaza umurage wa Osama bin laden zavugaga ko umuhungu we Hamza bin laden ariwe wagombaga kumusimbura ku mwanya w’ubuyobozi bwa al Qaida.

Kuri ubu nta hantu hazwi yaba aherereye gusa bikekwa ko ashobora kuba aba hafi y’umupaka wa Afghanistan na Pakistan, akaba ajya no mu gihugu cya Iran uko abishaka.

Hamza bin laden ni umwe mu ban aba Osama bin Laden bari hagati ya 20 na 25, yabyaye ku bagore batandukanye , cyakora uyu musore kuri ubu uri kuzuza imyaka 30, niwe uri kuyobora al qaida ishinjwa na USA kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye ku isi ndetse no kugaba igitero cyahungabanyije leta zunze ubumwe ku nyubako ya World Trade Center tariki ya 11 Nzeri 2001 cyaguyemo abantu barenga 3000 baturuka mu bihugu birenga 70 byo ku isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here