Home Amakuru 25 bagizwe abere barekuwe

25 bagizwe abere barekuwe

3207
0

Kuri yu wa gatandatu abayislamu 25 bari bafungiwe muri gereza ya Nyanza iri i Mpanga mu karere ka Nyanza barekuwe.

Muri aba harimo 22 bagizwe abere n’urukiko rukuru, urugereko rwihariye rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda na batatu bahamijwe icyaha cyo kubana n’umwana nk’umugore n’umugabo barekuwe aho bakiriwe n’imbaga y’abayislam yari hanze ya gereza, bari baturutse hirya no hino mu gihugu.

Mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo uwitwa Rubangisa Sulaiman yabaye uwa mbere muri 25 wasohotse muri gereza nyuma yaho urukiko rubagize abere kuri uyu wa gatanu.

Abarekuwe bagaragazaga akanyamuneza ko kuba basohotse, nyuma y’imyaka itatu baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakabigirwaho abere, bakirijwe amagambo asingiza Imana mu rurimi rw’icyarabu bagira bati : “Allah akbar, Allah akbar, La ilaha illa llah, Allah Akbar” asobanura ko Imana ariyo nkuru nta yindi ikwiye gusengwa uretse yo, Imana niyo nkuru.

Imiryango y’abari bafite ababo muri gereza kuva isaa tatu bari bageze kuri gereza bategereje ko abantu babo barekurwa.

Kayiranga Jean Marie Vianey Yahaya yabwiye umuyoboro ko yishimiye kuba abaye umwere.

Ndashimira Allah subhana wa ta’Allah, wadushoboje kuba tuvuye muri iki kigeragezo, ndashimira n’igihugu cyanjye uburyo ubutabera bukora neza bakaba bandekuye, ndashimira umuryango wanjye, kuva ku mugore abana ababyeyi, abavandimwe n’inshuti muri rusange nta kindi nabaha uretse kubabwira ngo Imana ibongerere Imigisha”.

Kayiranga yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu amaze muri gereza yize byinshi ariko ko agiye kurushaho kuba inyangamugayo  no gukunda umuryango we n’igihugu cye muri rusange.

Yemeza ko muri gereza yigiyemo byinshi cyane atabona uko avuga ariko igikomeye yigiyemo ari ukwihangana.

Yagize ati: “Muri gereza harimo amasomo menshi, isomo rya mbere ni ukwihangana”

Kimenyi Ali nawe yatangarije umuyoboro ko yishimiye gufungurwa ko agiye gukomeza ubuzima yita ku muryango we, ashimira Imana anarushaho kwirinda ibyaha.

Bamwe mu bayislam bari baje kwakira bagenzi babo badutangarije ko bishimiye uko ubutabera bwatanzwe

Kabalisa Shaban yatangaje ko yishimiye kuba babaye abere na cyane ko yari asanzwe yizeye ko bazaba abere.

Ntabwo nishimiye gufungurwa kwabo gusa, nishimiye kuba babaye abere kuko nari mbizi neza ko ari abere kandi bikaba aribyo bibaye, gufungwa ni ibisanzwe ariko kugirwa abere byo bikaba ibindi”

Uyu mugabo yanagarutse ku butabera bahawe ashimira igihugu kuba gitanga ubutabera kidashingiye ku cyari cyo cyose n’aho umuntu aturuka.

Kuri uyu wa gatanu abaregwa 22 nibo baraye bamenyekanye ko bagomba gutaha nyuma yaho urukiko rubahanaguyeho ibyaha byose baregwaga naho abandi batatu, bakatirwa amezi atandatu asanga imyaka itatu bari bamaze muri gereza bahita barekurwa.

Amwe mu mafoto yaranze irekurwa ryabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here