Home Umuco Abanyakigali basangiye ifutari,basabwa kwimika ubumwe

Abanyakigali basangiye ifutari,basabwa kwimika ubumwe

1791
0

Mu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru wabereye mu mahema manini yo muri Camp Kigali, ubwo basangira ifutari, abayislam bo mu mujyi wa Kigali bari kumwe n’abayobozi bakuru mu muryango w’abayislam mu Rwanda basabwe kubungabunga ubumwe bwabo n’ubw’abanyarwanda muri rusange ndetse no kuba umusemburo w’amahoro.

Mu ijambo rye Mufti w’u Rwanda sheikh Hitimana Salim yashimiye abateguye igikorwa cyo gusangira, yemeza ko ibikorwa bihuza abayislam ari inshingano zabo za mbere ahamagarira abantu bose kuba bamwe bagakorera hamwe.

Yabivuze muri aya magambo :“uku gusangira biri mu rwego rwo kongera gusubira kuri cya gicumbi cyacu na wa muzi wacu, mu bihe byashize bitari cyera cyane, abayislam mu gihe cy’ifunguro nk’iri rya Iftar bahuraga muri ubu buryo bumeze butya ndetse abantu bakagira nibyo bahaganirira bibafasha ndetse bikabateza imbere mu bihe bizaza”

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi ijyanye n’ubumwe, Sheikh Hitimana salim avuga ko ubumwe ari ikintu gikomeye mu idini ya Islam kandi ko umuyislam azi umumaro n’inyungu iri mu bumwe ku buryo atasiganira kuba umwe n’abandi.

Yagize ati: “ nariya masengesho dukora , akorerwa mu mbaga ariyo ubumwe ni ukuvuga ngo isengesho rikozwe n’umuntu ari ku ruhande wenyine, agaciro karyo ni gato cyane ariko iyo usenze mu mbaga uri mu bumwe agaciro kariyongera”.

Mufti w’u Rwanda na Imam w’umujyi wa Kigali

Mufti wu Rwanda kandi yaboneyeho guhamagarira buri muyislam kugira uruhare mu kubungabunga no kubaka ubumwe no kubwimakaza haba mu bayislam ndetse no mu batari bo baharanaira imikoranire myiza na buri wese hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abayislam.

Abatumiwe bari mu mahema yo muri camp Kigali

Sheikh Salim yanagarutse ku kuba bari mu gihugu cyabahaye buri cyose kuva jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nk’abavugabutumwa nta muntu numwe ubabuza uburyo bwo gukora akazi kabo k’idini

“uyu munsi nk’abayislam uko tubayeho n’uko dukora gahunda zacu biranejeje ku buryo nta kibazo dufite cy’igitutu cy’uduhagaze hejuru ku bijyanye n’iyobokamana ryacu rya Kislam, ibi nabyo nk’umuyislam aba agomba kubishimira Imana ariko ukanabishimangira kugira ngo bikomeze”

Buri wese icyo kunywa cyamugezeho

Mufti w’u Rwanda yagarutse ku mateka mabi abanyarwanda banyuzemo, anavuga ko abayislam nabo yabakozeho bikomeye ariko ko bishimira kuba u Rwanda rwarabahaye uburenganzira butuma ntantugunda n’imwe bafite.

Yavuze ko mu myaka 52, umuryango w’abayislam ubayeho ukora umurimo w’ivugabutumwa no guhamagarira abantu mu nzira ya islam hari byinshi byakozwe.

Yagarutse ku gikorwa bateganya cy’amarushanwa mpuzamahanga ya Qoran giteganijwe kuba mu kwezi kwa kamena uyu mwaka aho yatanze urugero ko mbere ya jenoside nta muyislam wari ufite Qoran yose ariko kuri ubu abayislam barenga 150 bakaba bayifite mu mutwe.

Ni ifutari yanatumiwemo n’abo mu nzego za leta

mbere y’imyaka 25 muribuka ko nk’abayislam ntabwo twari tumenyereye nta nubwo twumvaga abana bahifaje(bafashemu mutwe) Qoran , ku buryo abayifashe njye ntabo nzi,nta nabo numvise icyo gihe ariko nyuma y’imyaka 25 dufite abanyarwanda 155 bafashe igitabo gitagatifu cya Qoran mu bituza byabo no mu mitwe yabo, uwo ni umusanzu ukomeye cyane


Mu kiganiro n’abanyamakuru Imam w’umujyi wa Kigali Sheikh Bishokaninkindi Daudi ari nawo wateguye iki gikorwa yavuze ko bategura iki gikorw bifuza gusabana no kuganira n’abanyakigali ndetse no kugaragaza ko nta muyislam usumba undi mu byiciro byose.


ukwezi kwa ramadhan ni ukwezi kuduhamagarira kurushaho gukora neza kandi kugaragaza ko abayislam turi bamwe mu bihe byose”


Muri iki gikorwa kandi umujyi wa Kigali wahaye inkunga abayislam batishoboye barenga 30, aho bagenewe buri umwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 nka kimwe mu bibafasha gukomeza igisibo cyabo neza.

Umusaza w’imyaka irenga ijana ahabwa ubufasha

Uretse iki gikorwa kibereye mu mujyi wa Kigali, biteganijwe ko n’izindi ntara zitegura umusangiro wa Iftar igasangira nabayislam bo muri iyo ntara nka bumwe mu buryo bwo gusangira no kwiha imihigo.

Amafunguro yari yateguwe
Buri wese icyo kunywa cyamugeragaho
Ifunguro ryageze ku bari mu musangiro
Camelia tea house niyo yagaburiya abaje bose muri iki gikorwa
Amafunguro yateguwe na Camelia tea house
Sheikh Gahutu Abdulkarim wigeze kuba Mufti atanga ubufasha
Basoma ubusabe bwo gusoza

Bihibindi Nuhu

Photo: Trophie

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here