Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, mbere y’isengesho ry’imbaga rizwi nka Ijuma, ubuyobozi bw’umuryango w’abayislam mu Rwanda, umuryango w’urubyiruko rugamije iterambere FAJ ndetse na sosiyete y’itumanano MTN bakoze igikorwa cyo guha abayislam batishoboye ubwisungane mu kwivuza 350 nkuko sheki ya MTN yageneye ubuyobozi bw’abayislam ibigaragaza.
Nyuma y’uyu muhango ibyari igikorwa cyo gufasha byahinduye isura, aho abagombaga gufashwa bijujuse bashyira mu majwi bamwe mu bayobozi b’iyi miryango kubagira ibikoresho mu kubona inkunga batajya bamenya irengero ryayo.
Umusaza ugendera hasi kubera ko amaguru ye adakora witwa Sebazungu Issa wavuganaga uburakari bwinshi yemeza ko nta kintu babona nyamara igihe cyose bafotorwa ariko bagategereza bagaheba.
“umwaka ushize baradufotoye badufotorera kuri sheke ya miliyoni imwe n’igice, ngo bazaduha mituel wallah ntazo twabonye, mituel ubundi zitangwa mu kwezi kwa kangahe,ntawiha uriya na bariya bayobozi ngo ni Imam w’intuza barabikoze icyo gihe, bigeze mu kwezi kwa 11 baraje baraduhamagara ngo baduhe Mituel”
Uyu musaza avuga ko ibikorwa byose bikorwa n’uwo basanzwe bazi nka Ntawiha usanzwe utegura iki gikorwa akorana n’abayobozi ba RMC, ariko bakavuga ko batifuza kongera kumva bamwe mu bayobozi ba FAJ baza muri ibi bikorwa aho bashyira mu majwi uwitwa Ntawiha.
“uyu mugabo witwa Ntawiha ave muri ibi bintu, rwose ntabwo tumukeneye, baraza bakatwifotorezaho bakajya kuturiraho”
Uretse uyu musaza uvuga iki kibazo cyo kudahabwa imfashanyo, undi mugenerwabikorwa waganiriye na umuyoboro.rw ni uwitwa Bizimungu Hashimu ugendera mu kagari kubera ubumuga bw’amaguru nawe yemeza ko kuva mu mwaka 2013, inkunga itangwa na MTN bayiheruka bayifotorezwaho ariko itajya ibageraho.
“guhera mu mwaka 2012, ibi bibazo, nibwo byatangiye, ibintu byo kudufotora turabirambiwe, byarakomeje none dore na nubu bari kudufotorera kuri za sheki, njye no mu mwaka 2017 nafotorewe kuri sheki ya 7,600,000 twari hariya kuri MTN i Nyarutarama, ibyo kudufotora bikarangira ntabwo twarabihaze, iyo mituweli ntitugeraho bamaze kunyishurira inshuro imwe iyi imwe gusa”
Uyu mugabo avuga ko atacyifuza kumva ubuyobozi bwa FAJ kuko ibyo bwagiye bubasezeranya butabikoze, bakifuza ko imfashanyo bagenerwa na MTN yabageraho inyuzeku musigiti.
“njyewe icyo nsaba dufite imihindukire myiza y’ubuyobozi yashyizweho , komite ya ntawiha n’abantu bakorana bose nibabakuremo badukorere bonyine,bihere kuri Imam w’umusigiti kuzamuka kugeza kuri Imam w’umujyi, ariko komite ya Ntawiha bayisenye ntabwo dukeneye Ntawiha mu maso yacu.”
Ntawiha Khalid, uyobora umuryango FAJ, umuryango uvuga ko uharanira iterambere ry’urubyiruko avuga ko bo icyo bazi ari uko inkunga bagiye bagenera abagenerwabikorwa babo ibageraho ibindi akaba atabizi.
Abivuga muri aya magambo “sinzi niba bitabageraho mubyo nayoboye byose njye mbona bibageraho, bibaye bitabageraho icyo cyaba ari ikindi kibazo”
Ku kibazo cy’ukwivovota kw’abafashwa ko ibyo bahabwa bitabageraho hagatagwa n’urugero rw’umwaka ushize, Ntawiha Khalid avuga ko byatanzwe aho agira ati: “byaratanzwe iby’umwaka ushize, byaratanzwe”
Alain Numa umwe ushinzwe imikoranire n’imibanire n’izindi nzego avuga k obo nk’ikigo cy’itumanaho ari ugutanga inkunga baba basabwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda ariko ko icyo batazi ni ukumva ko ishobora kuba itabageraho.
“tubyumvise ubu, icyo tuzi kuri mituweli ho binyura muri rssb ,rero mubyo kurya turabizi bigenerwa abantu ariko ntiwajya kubwira umuntu ngo ese byagenze gute, ariko ubwo tubyumvise tugomba kwicarana n’ubuyobozi tukavanaho iki kintu bakatubwira neza neza, ni ubwa mbere tubyumvise tuzaganira n’abayobozi twumve”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umuryango w’abayislam mu Rwanda Sheikh Iyakaremye Ahmed we avuga ko atigeze abona abivovota ariko ko haramutse hari abatakiriye neza iki gikorwa biraterwa n’ibyabaye umwaka ushize ko batishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
Abisobanura atya “birashoboka ko umwaka ushize hari mituweli zatanzwe, bamwe bisanga bari mu cyiciro cya mbere , batabonye mituweli bibwira ko ahari wenda hari ukuri kwabo kwahugujwe kandi mu by’ukuri batagomba kuzibona, twazihaye abababaye kurusha abandi kandi bari benshi,nko mu karere ka Nyarugenge twahaye abantu 300, harimo abatarisanzemo ubwo nibo babyakiriye nabi”
Si ubwa mbere ikibazo cy’inkunga itangwa na MTN ivuzwe ko ishobora kuba itangwa nabi, abagenerwabikorwa bakagaragaza ko harimo ubwumvikane bw’inzego butuma kidakemurwa mu buryo burambye.
Bamwe mu bayislam baganiriye na umuyoboro.rw batangaza ko bidakwiye ko abagenerwabikorwa bafotorerwa kuri sheki ariko ntibamenye uko byagenze, bamwe muri bo bakagira amakenga y’uko inkunga yaba koko itabageraho.
MTN ivuga ko kuva mu mwaka 2008 aribwo yatangiye gukorana n’abayislam mu gih cy’igisibo aho babagenera inkunga igizwe n’ifunguro ndetse n’ubwisungane mu kwivuza aho bo bavuga ko inyungu nke babona bafataho nke bakayifashisha abantu harimo n’abayislam byumwihariko.
Bihibindi Nuhu
Ngo tanga sheikh CG imam nabirya imana izamubaza,ubwo bujiji bwaba bungana iki?,hari nkuwaduhaye khutbat ejo iremera niko yavugaga,ariko se utanze ibiribwa nabatari banyirabyo,we si umufatanya gikorwa kigayitse?tureke umuco muni twitwaje ngo imana izatubaza,ibyo ni ubuhuguzi n’ibwambunzi
Ngo tanga sheikh CG imam nabirya imana izamubaza,ubwo bujiji bwaba bungana iki?,hari nkuwaduhaye khutbat ejo iremera niko yavugaga,ariko se utanze ibiribwa nabatari banyirabyo,we si umufatanya gikorwa kigayitse?tureke umuco muni twitwaje ngo imana izatubaza,ibyo ni ubuhuguzi n’ibwambunzi