Home Amakuru Ubushakashatsi buremeza ko itende irwanya kanseri

Ubushakashatsi buremeza ko itende irwanya kanseri

2847
0
  • Irubuto rwitwa itende rufite ubushobozi bwo kurwanya ibitera kanseri
  • Igura amafaranga atarenga 5000 ku kilo mu Rwanda
  • Izwi cyane n’abayislam inagaragara mu duce batuyemo

Ubushakashatsi bwakozwe ku kiryo kidasanzwe cyitwa itende cyangwa mu ndimi z’amahanga dates gikomoka ku mugabane w’Aziya kiri mu kirwanya indwara ya Kanseri

Nkuko bisobanurwa n’abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Royal Society of Chemistry cyo mu gihugu cy’ubwongeeza kivuga ko itende iba imwe mu mpamvu yo kunaniza uturemangingo twa Kanseri tunaniza uturemangingo bigatuma tunanirwa, imiyoboro yatwo ikifunga.

Ikinyamakuru dailymail kivuga ko ibi byagezweho nyuma yaho uturemangingo twarwaye kanseri badukoreyeho ubushakashatsi muri laboratoire, aho itende yahise irwanya utu turemangingo, cyakora aba bashakashatsi bakavuga ko batakwemeza ko uru rubuto rushobora kurinda indwara zakwibasira ikiremwamuntu.

Uru rubuto rw’Itende  rusanzwe ruzwi cyane mu buvuzi bw’abashinwa mu kuvura  indwara zo kubura ibitotsi, kubura appetit, no kuvura impiswi , ruboneka mu gihugu cy’ubwongereza ku Pound 1.99 ku gasashi gafite amagarama 40 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda agera ku 2000.

Itende ishobora kurwanya ibitera kanseri

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko itende y’umutuku bitewe naho rwera ifitanye isano no kuba rurwanya kanseri ya Prostate y’ibanze, iy’ubuhumekero, iy’ibere, ndetse na Prostate muri rusange. Itende ikaba irimo zimwe mu ntungamubiri zica aho kanseri ikurira.

Abashakashatsi bavuga ko itende irimo vitamin c  ikungahaye cyane mu byitwa Antioxydant, igafasha kandi ikaba ifasha gushyira ku murongo ibyo umubiri ukeneye.

Umushinwa witwa Helen Wang washinze ikigo cyitwa Abakus Foods yabwiye ikinyamakuru Daily mail cyo mu bwongereza ko hari umugani wo mu bushinwa uvuga ko kurya imbuto eshatu ku munsi birinda urubyiruko kubaho.

Mu bushinwa ni kimwe mu rubuto rukoreshwa mu buvuzi bwa gishinwa

Abashakashatsi bagaragaza ko gufata itende kabiri ku munsi mu gihe cy’icyumweru, intungamubiri zigira ubushobozi bwo gutwika ibinure kuri 27%.

Itende ni igiti cyera imbuto zitwa itende gikunzwe cyane kuribwa mu burasirazuba bwo hagati no mu burasirazuba bw’afurika ariko cyane cyane mu ihembe ry’afurika nka Somalia, Jibuti, Eritereya na Etiyopiya.

Mu Rwanda itende ihaboneka ivuye mu bihugu bitandukanye iboneka mu duce dutuwe cyane n’abayislam aho ikunzwe kugurishirizwa ku misigiti imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali no hanze ikagurisha ku giciro cy’amafaranga 5000 ku kilo.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here