Home Amakuru Sheikh Shaban yashyinguwe n’imbaga

Sheikh Shaban yashyinguwe n’imbaga

5006
4

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019, nibwo sheikh Shaban Nduwimana, umwe mu basheikh bo mu Rwanda wari ukunzwe na benshi yashyinguwe, akaba yari yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu.

Sheikh Nduwimana Shaban yavutse muri 61, yitabye Imana kuri uyu wa kane aho afite imyaka 58 yatangiye kuvuga ko arwaye mu masaha ya saba avuga ko umutima uri kumurya cyane agiye kwivuza.

Byiringiro Rashidi wamuherekeje kwa muganga kuri uyu wa kane avuye ku musigiti wa onatracom yatangarije umuyoboro ko yajyanye na Sheikh Nduwimana amuherekeje ariko abajije umuganga w’umutima amubwira ko yagura ibinini akajya kuruhuka.

Mu Muhango wo kumuherekeza bwa nyuma wabereye ku musigiti wa Onatracom, Sheikh Harelimana Abdul karim yattangarije abayislam ko Sdheikh Shaban bagiye kumuherekeza bwa nyuma nk’umushehe waranzwe n’ibwirizabutumwa.

Yashyinguwe n’imbaga y’abayislam benshi

Iyi mvugo kandi yayigarutseho ubwo imbaga y’abayislam iturutse imihanda yose yari yaje kumushyingura mu irimbi ry’i Nyamirambo agaragaza ko ari abahamya ku mana ko sheikh Shaban ari umuntu wo mu ijuru.

“Turi abahamya ko sheikh Shaban ari umuntu wo mu ijuru, yari umuntu wibera mu bikorwa by’idini, yari umuntu wa Suna, yari umuntu w’imbwirabutumwa.”

Sheikh Abdulkarim kandi yagargaje yigishije sheikh Shaban ari umunyeshuri mwiza ukunda kubaza cyane ku buryo na nyuma y’amasomo yabazaga abarimu, avuga ko nta kazi kamuhaga amafaranga yari afite ariko ko yakoraga ibishoboka byose ngo yitunge yite ku muryango we.

“Nubwo yakoraga ibi bikorwa byose, buriya yari n’umuhinzi mworozi, yari afite isambu iriya za Ruhanga, yahingaga amasaka, ibitoki, akabona ayo ashyira mu ibwirizabutumwa yakoraga buri gihe”

Nubwo byari ibihe by’imvura, nta gitonyanga na kimwe kiba gihari

Banzubaze Amani yabwiye umuyoboro.rw ko kuwa gatatu yari yaganiriye na Sheikh Shaban kandi ko atazibagirwa amagambo bavuganye bwa nyuma aho yamubwiraga ko ari umugabo wari ukwiye kuba yandika ibitabo.

Yagize ati: “Ntabwo nakwibagira amagambo twavuganye ejobundi kuwa gatatu yarambwiye ngo rwose banzuba, imyaka mfite n’akabaye ndi kwandika ibitabo”

Sheikh Shaban kuri ubu yari umucamanza (Qadhwa) mu karere ka Nyarugenge mu muryango w’abayislam mu Rwanda, aho yafashwe n’ubusanzwe yari mu manza zo gukemura ibibazo by’abantu bari barareze mu karere ka Nyarugenge muri RMC.

Umwe mu banyeshuri yigishije ku kigo cya ESSI Nyamirambo, yabwiye umuyoboro.rw ko sheikh Shaban yabagiraga inama ku buryo byari bigoye kubona ari wenyine atari kugira inama abanyeshuri.

“Sheikh Shaban ntacyo namuvugaho, buri gihe cyose yahoraga atubwira ko tugomba kwitwararika, yakundaga kugira inama abakobwa cyane abagira inama cyane yo kwitwara neza no kwirinda ababashuka”

Sheikh Shaban yari asanzwe ari umucamanza muri nyarugenge muri RMC

Yari umwe mu bamenyi b’idini ya islam bagiye bagaragaza kuvuga buri kintu cyose kijyanye n’idini ya islam atakinyuze ku ruhande, ibi bikaba byaratumye agira inshuti nyinshi z’abayislam zari ziganjemo urubyiruko, abakurikiraga ibiganiro bye bakaba bakundaga byihariye uburyo atondeka amagambo mu buryo butuje kandi burasa ku ntego.

Kimwe mubyo yakundaga gusaba ni ukuzapfa cyangwa agahabwa ari kuwa gatanu, ndetse imwe mu nenge yabonaga mu ibwirabutumwa ari ukurikora mu buryo bwo kwigengesera ari nabyo byatumye rimara imyaka 100 ariko rikaba ridatera imbere.

Sheikh Shaban kandi yagiye agaragara mu biganiro mpaka n’abo ku ruhande rw’abashiya, aho yakundaga guhagana nabo abereka ko uruhande bariho rw’abashiya rutari ku murongo w’Imana n’Intumwa yayo.

Sheikh Nduwamungu Shaban, ubuzima bwe bwari ibwirizabutumwa

Kuva mu mwaka w’2016, sheikh Shaban yagabanyije gutanga ibiganiro mbwirwaruhame, aho yagiye agaragaza ko umwuka atari mwiza mu bayislam kubera ibibazo byari bihari by’iterabwoba. Kuri ubu yatangaga inyigisho yabisabwe  n’umuryango w’abayislam mu Rwanda.

Sheikh Shaban yitabye Imana afite imyaka 58 asize abagore babiri n’abana batatu, yari umwe mu barezi ukunzwe nabo yigishaga, yabaye umwarimu muri ESSI Nyamirambo imyaka 17, kuva mu mwaka 2001 kugeza mu mwaka 2018.

Bihibindi Nuhu

4 COMMENTS

  1. Innalillahi wa ainda ilayhi rajiun Allah amuhembere ibikorwa bye byiza yakoze kandi anabikube inshiro ashatse nkumugaragu we wakoraga Dawa…..mubyukuri kuva ku bwa sheikh rwabakika twongeye tubuze undi munyakuri mu ba sheikh ya Allah dushumbushe undi mwiza kushaho Yaa rabii..amiin amiin amiin

  2. Allah amworohereze kuko nanjye igihe duherukana turi mumahugurwa irwamagana le16-20/08/2019 yari yansezeranyije ko azaza kumusigiti wacu imabare nimuhamagara ariko Allah amujyanye ntaramuhamagara ngo aze.nanjye nkurikije uko muzi n’ibikorwa bye ni uwo mu ijuru rwose ndabyizeye.Ndasaba Allah ko yazaduhuza nawe mu ijuru.Allahumma amiina

  3. Ina lillahi wa ina ilaihi radjiuna !!

    IMANA Imworohereze !!!

    Yaaaaa ALLAH,

    Turagusaba kudushumbusha !!?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here