Home Amakuru China: Mesut Ozil yamaganye ibikorerwa abashinwa b’abayislam

China: Mesut Ozil yamaganye ibikorerwa abashinwa b’abayislam

477
0

Umukinnyi w’icyamamare w’umupira w’amaguru Mesut Ozil ufite inkomoko mu gihugu cy’ubudage kuri uyu wa gatu yashinje abayislam kuba bacecetse ku bibera mu bushinwa bo mu bwoko bw’aba Uighur bakomeje gushyirwa mu magereza yitwa Ingororamuco

Mesut Ozil abinyujije ku rubuga nkoranyambaga Instagram yagaragaje ko ko ababajwe n’ibibera ubu bwoko aho yagize ati : “Uburasirazuba bwa Turkistan: imenywa ry’amaraso ku muryango wa kislam, aba Uighur “abarwanyi bari kugahanga n’ububabare, abemera nyabo bari kurwanira kwanga gukura abantu babo mu nzira ya Islam”

Yakomeje agira ati: “Qoran zaratwitswe, imisigiti yarafunzwe,amashuri ya kislam n’amashuri yigisha Qoran yaratwitswe, abarimu b’idini bishwe umwe kuri umwe, hirya y’ibi abayislam baracecetse…”

Ubutumwa bwa Mesut ozil bwo kuri Instagram

Ozil ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza, ni imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe ku isi, Ozil nawe akaba ari umwe mu bakinnyi b’ibihangange ku isi badahwema kugaragaza imitekerereze ye ku idini ye ya Islam, nubwo ari akomoka muri Turukiya ariko akinira ikipe y’umupra w’ubudage ari naho umuryango we uri.

Ubushinwa buregwa kuba bwarashyizeho ingamba zo guhana aba Uighur, itsinda ry’abayislam b’abaturukiya, no kugabanya uburenganzira bwabo ku idini, ubucuruzi ndetse n’umuco.

Agace k’ubushinwa ka Xinjiang kabarura abaturage b’aba Uighur barenga miliyoni 10, itsinda ry’abayislam b’abaturuki bagize 45% batuye Xinjiang, bamaze igihe kinini barega abategetsi b’ubushinwa ivangura rishingiye ku muco, idini n’iby’ubukungu.

Abategetsi b’amerika n’impuguke za LONI bavuga ko abari hejuru ya miliyoni ni ukuvuga 7% by’abayislam b’abaturage ba Xinjiang bashyizwe mu magereza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politike yo kongera kubigisha.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka raporo yakozwe na Human Rights Watch, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ishyira mu majwi guverinoma y’ubushinwa gushinga ibigo  bihungabanya uburenganzira uburenganzia bwa muntu, bikorerwa abayislam b’aba Uighur muri Xinjiang.

Inkuru ya middleeastmonitor

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here