Home Umuco Huye: Ibyumba mpahabwenge byabafashije kumenya ikoranabuhanga

Huye: Ibyumba mpahabwenge byabafashije kumenya ikoranabuhanga

1177
0

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye barishimira ko ibyumba mpahabwenge byabafashije kwiga no kugira uruhare mu gusobanukirwa ikoranabuhanga.

Nishimwe Naomi ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu mashuri y’isumbuye, avuga ko icyumba mpahabwenge kimufasha kumenya aho isi igeze.

Abisobanura muri aya magambo: “Icyumba mpahabwenge ni nk’ahantu ushobora kujya ukabasha kumenya ibintu utari uzi, urugero ukajya ku mbuga nkoranyambaga dufatiye nko kuri youtube, ugashakaho ibintu utari uzi ukabimenya n’ibindi”

 Uyu mukobwa avuga ko nubwo afite ubumenyi butari bwinshi kuri mudasobwa asanga buri wese yari akwiye kuyigiraho ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, bikamufasha mu buzima bwa buri munsi busaba ikoranabuhanga.

Icyumba mpahabwenge gifasha aabakigana kwiga ikoranabuhanga

Murigande Bernard wo mu kagari ka Gisakura mu murenge wa Simbi afite imyaka 55, avuga ko nawe ikoranabuhanga arizi nka kimwe mu bibafasha muri byinshi birimo nko kwishyura za serivisi zitandukanye nk’ubutaka n’ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati: “Imyaka yaransize niko byiyumvisha, urumva biramutse ari ngombwa wenda naryiga ,mfite abana mbona aribo baba bari muzi izo mashine, iyo mbatumye kugira icyo bankorera baragikora”

Hitimana Jean Paul umukozi w’umurenge wa Simbi ushinzwe ikoranabuhanga akaba ashinzwe n’icyumba mpahabwenge kuri uyu murenge, yemeza ko iki cyumba abatuye Simbi basanzwe bakizi kuko kibafasha kubona serivisi z’irembo, urubyiruko rukaba arirwo rukigana ku bwinshi.

Yagize ati: “Akenshi abitabira iki cyumba ni urubyiruko kuko nibo baba bafite inyota yo gukoresha computer (Murandasi) ndetse n’abanyeshuri, n’abandi baraza ariko si cyane”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko inzira ikiri ndende kugira ngo abaturage bige ikoranabuhanga ariko ko buri wa kabiri bakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze gusaba abaturage kwihugura bakoresheje ibi byumba.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange

Ubuyobozi bw’akarere kandi buvuga ko abibumbiye mu makoperative aribo bashyizeho gahunda yo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa mu byumba mpahabwenge biri hirya no hino mu mirenge.

Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 14, muri yo 12 buri umwe ufite icyumba mpahabwenge kiba kigizwe na mudasobwa 4 (computer) ndetse n’imashini Nsohorampapuro (Printer)

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here