Home Amakuru Haravugwa amahugu mu marushanwa ya Qoran

Haravugwa amahugu mu marushanwa ya Qoran

1655
1
  • Uwabaye uwa mbere siwe uzajya i Dubai
  • Uyobora Qoran muri RMC ati twari dufite ibanga
  • Hari uwemeza ko ibyabaye nawe byamubayeho
  • Amarushanwa yabayeho nta mabwiriza ahari

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Gashyantare 2020 ahubatswe umusigiti wo mu mujyi habereye amarushanwa ya Qoran yo guhitamo umusomyi uzahagarira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Qoran azabera mu mujyi wa Dubai, haravugwamo guhuguza uwabaye uwa mbere ku bisobonura bitashimishije abayakurikiranye.

Abana bayitabiriye ni umunani bose bose bafite Qoran yose mu mutwe, aharebwaga umwana urusha abandi kugira ngo azahagarire u Rwanda mu marushanwa abera muri leta zunze ubumwe z’abarabu mu mujyi wa Dubai.

Itsinda ry’abakosoye abarushanwaga

Umwe mu bana twaganiye witabiriye utashatse ko amazina ye avugwa, aya marushanwa yadutangarije ko bitabira aya marushanwa babwiwe n’umuyobozi ushizwe ibikorwa bya Qoran muri RMC Sheikh Nahayo Ramadhan kwitabira amarushanwa kuko nta bindi bisabwa uretse kuba warafashe Qoran yose.

Uyu mwana twaganiriye yagize ati: “ Sheikh Ramadhan yaratubwiye ngo muze murushanwe nta Condition iriho mwe mugende mukore Muraja’a”

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Nahayo Ramadhan, umuyobozi w’ibikorwa bya Qoran muri RMC yemeza ko koko Umwana witwa Habimana Maafudh yabaye uwa mbere agira amanota 97,8% akurikirwa n’uwitwa Irakiza Ismail agize amajwi 97,2% ariko icyatumye batemera ko ariwe ujya mu marushanwa ya Qoran Dubai ari uko yagiye mu yo mu gihugu cya Koweit.

Bamwe mu bakurikiranaga amarushanwa

Indi mpamvu avuga ni uko ayo marushanwa yari mu byiciro bibiri birimo  abagiye mu marushanwa y’i Nyandungu mu mpera z’uyu mwaka ndetse nabandi bayitabiriye, cyakora amakuru agera ku umuyoboro.rw avuga ko n’abakosozi ubwabo ibi by’ibyiciro batari babizi babyumvanye abayobora Qoran mu Rwanda.

Ibi Habimana Mafudh wabaye uwa mbere arabihakana, akavuga ko umuyobozi wa Qoran muri RMC we ubwe yabibwiriye ko amarembo afunguye ku bafite Qoran yose mu mutwe ko uzatsinda ariwe uzajya mu marushanwa ya Dubai abandi bakajya aahasigaye.

Yagize ati: “Amakosa ni ayabo, batubwiye ko tuzakora twese batitaye ku kindi kintu, twe twakoze Musabaq icyiciro kimwe abantu 8, njye natunguwe no kumva ko bavuze ko arinjye watsinze ariko ntazitabira Dubai, ibi ni ukundenganya biragaragara”

Habimana Mafudh wabaye uwa mbere ariko siwe watoranyijwe

Abakurikiranye aya marushanwa badutangarije ko bavuze ko ubwo irushanwa ryarangiraga bitegura amanota, Sheikh Nahayo Ramadhan na Sheikh Ali Kajura bombi bakorana mu ishami ryishinzwe ibikorwa bya Qoran bagiye hanze kwiherera bazana indi myanzuro ivuga ko abarushanijwe bari mu byiciro bibiri, Umwe mu bakosozi avuga ko abarushanijwe bari mu cyiciro kimwe.

Sheikh Ramadhan yadutangarije ko bari bazi ibanga bazakoresha muri aya marushanwa batigeze babwira abana barushanwa, aribyo byabyaye intugunda ubwo hatangazwa abatsinze n’abagomba kujya mu marushanwa.

Sheikh Namayo Ramadhan, Umuyobozi w’ibikorwa bya Qoran muri RMC

Avuga ko aribo bagena aho umwana yitabira kurushanwa  kuko abana bo ubwabo baba bashaka kujya aho bashaka bigtuma aho badashaka batajya mu marushanwa aho abisobanura muri aya magambo “ Hari igihe bavuga bati njye nta Muraja’a mfite, iyo bazanye ayo mayeri nkayo rero natwe tuzana andi mayeri”

Si ubwa mbere habayeho uburiganya

Haranirimana Muhamadi, umwe mu bana batsinze umwaka ushize ariko ntiyemererwe kujya guhatana mu gihugu cya Koweit yatangarije umuyoboro ko atari ubwa mbere habayeho uburiganya nk’ubu.

Yadutangarije ko umwaka ushize ubwo yitabiraga irushanwa rya Qoran i Nyandugu yabaye uwa kane ariko ko uwabaye uwa 2, n’uwa 3 bari baragiye muri Koweit hemezwa ko ariwe uzajyayo, ariko ko yahamagawe na Sheikh Kajura amubwira ko atemerewe kurenga igihugu.

Umwaka ushize ntiyemerewe kujya muri Koweit

Yavuze ko icyo gihe yababaye cyane kuba abujijwe amahirwe yo kujya kurushanwa yaramaze kubyitegura bituma bamusimbuza mugenzi we wabaye uwa 5 witwa Ramadhan ari nawe uzajya mu marushanwa azabera muri Gabon yateguwe n’igihugu cya Maroc

Mu mwaka wa 2016 nibwo umuryango Darul Qoran wateguraga ayo marushanwa wanzuye ko umwana uzajya yegukana irushanwa ry’i Nyandugu ariwe uzajya ajya mu irushanwa mpuzamahanga rya Qoran i Dubai, naho uwabaye uwa kabiri akajya ahandi hagendewe ku butumire buhari.

Ubu buryo bwo guhitamo ujya mu irushanwa rya Dubai, nk’igihembo nyamukuru ku bitabiriye amarushanwa ya Qoran i Nyandungu byahindutse mu marushanwa yabaye mu mpera z’uyu mwaka, nyuma yo kwambura iri rushanwa Darul qoran

Iri rushanwa rya dubai niryo rifatwa nk’irushanwa riruta ayandi bitewe n’ibihembo biba birimo aho buri wese mu bafashe Qoran mu mutwe aba yifuza kuryitabira, umwaka ushize umunyarwanda waryitabiriye ari uwitwa Ishimwe Shafi.

1 COMMENT

  1. Ariya namahugu kuburyo bugaragara
    Ntanuburyo wabona ubisobanura
    Abakosoye ubwabo ntibigeze bakosora ibyiciro 2 bitandukanye
    Nabarushanijwe ntibeze bicazwa muburyo butandukanye
    Ahubwo bose bicajwe hamwe bivuzeko bakoreraga ikintu kimwe
    Warangiza ngo uwabaye uwambere siwe ugomba kugenda ngo nuko yagiye kuwait.kuki batabibabwiye mbere yuko bakora
    Nabonye aho avuga ati ngo umwana siwe ugena aho ajya.niba aruko rero nayo majonjora ntacyo amaze kuko hagenda uwagenwe
    Ariya namahugu.nanone ati mubindi bihugu haba uburiganya
    None biriya bakoze nibwo butabera.muge mutuvugira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here