Home Amakuru RMC yafashe umwanzuro ku mwanzuro umaze imyaka 3 ufashwe

RMC yafashe umwanzuro ku mwanzuro umaze imyaka 3 ufashwe

1502
0

Nyuma y’uko umuyoboro.rw utangaje inkuru yavugaga ko mu marushanwa yabaye tariki ya 07 Gashyantare 2020, yo guhitamo abazitabira amarushanwa mu bihugu 6, ubuyobozi bukuru bwa RMC buratangaza ko habayeho amakosa ariko ugahakana ko nta numwe wariganyijwe.

Amakuru umuyoboro ukesha urubuga rwa internet  rw’umuryango w’abayislam mu Rwanda rwitwa islamrwanda.org ruvuga ko mu nama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa mbere tariki 10 Gashyantare 2020, itumijwe n’uyobora uyu muryango Sheikh Hitimana Salim yaganiriye kuri iki kibazo inagitangaho umurongo.

Uru rubuga ruvuga ko muri iyi nama yari irimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’uyu muryango baganiriye ku ntugunda zavutse nyuma y’icyemezo cyafashwe n’abashinzwe gahunda ya Qoran muri uyu muryango.

Iyi nama yanzuye ko Mufti w’u Rwanda yatanze umurongo ko uwatsindiye amarushanwa ya Nyandugu ariwe wahawe amahirwe yo guhagararira u Rwanda i Dubai naho abandi basigaye batitabiriye ayo marushanwa yo ku rwego rw’igihugu bagapiganirwa mu bindi bihugu.

Iyi nama yavuze ko uwatsinze amarushanwa y’i Nyandungu kuba yaragaragaye mu barushanwa byari uburyo bwo gukomeza imyiteguro no kongerera imbaraga abandi bana barushanwa.

Uwatsinze arajya he?

Muri iki cyemezo gitangazwa n’uru rubuga nta hantu na hamwe cyagennye aho uyu mwana watsinze azajya, nubwo bivugwa ko ashobora kubura aho ajya hagendewe ku kuba yaragaragaje ikibazo cye ndetse bigashimangirwa no kuba yarasubijwe ko atazasubira mu marushanwa mu gihe uyoboye iri shami azaba ari umuyobozi.

Uyoboye iri shami yamaze guca umurongo k’umwana utaranyuzwe

Nyirabazana ni iyihe?

Amakuru umuyoboro wakurikiranye ari nawo uyu muryango uvuga kandi ufatwa nk’ukomeye, ni ukuba nta mabwiriza yatanzwe mbere bityo bituma uwabaye uwa mbere atakira neza icyemezo yafatiwe cyo kutitabira iri rushanwa.

Icyemezo cyafatiwe muri iyi nama yo kuri uyu wa mbere cy’uko ubaye uwa mbere mu marushanwa ya Qoran i Nyandugu ariwe uhagararira u Rwanda i Dubai, nicyo cyari gisanzwe kuva mu mwaka w’2016, ibi byatumye uwatsinze aya marushanwa mu mwaka w’2017 n’umwaka wa 2018 barahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Qoran i Dubai.

Iki cyemezo kuba cyari gihari cyari gisanzwe kizwi ariko kongera kugarura ku byapa “Dubai” kandi bisanzwe bizwi ko hafite uwahatsindiye nawe ubwe yitabiriye irushanwa nibyo byateye bamwe mu bitabiriye iri rushanwa kubyibazaho byinshi.

Mu harushanijwe harimo na Dubai kandi hari haratsindiwe

Hari andi makuru avuga ko abana bitabiriye iri rushanwa babanje kubaza kugira ngo bamenye byimbitse amabwiriza ku marushanwa, babwirwa n’umuyobozi w’iri shami riyobora ibikorwa bya Qoran muri RMC ko bakwitabira uzatsinda akaba ariwe uzitabira iri rushanwa.

Tariki ya 17 Mutarama uyu mwaka ubwo habaga amarushanwa yo gushaka uzajya mu gihugu cya Koweit mu marushanwa ya AMA na tariki 24 Mutarama uyu mwaka ubwo habaga amajonjora yo gushaka uzahagararira u Rwanda muri Gabon mu marushanwa ategurwa n’umwami wa Maroc, uyobora iri shami yatangaje ko nta mwana uzongera kujya mu marushanwa nta jonjora ribayeho.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim nawe iki cyemezo yagisubiyemo avuga ko bahinduye uburyo bajyaga babigenza ko buri wese azajya arushanwa binyuze mu majonjora urusha undi akaba ariwe witabira amarushanwa.

 Yagize ati: “Ntabwo twifuje ko twabikora nkuko twajyaga tubikora mu minsi ishize, ubushize twajyaga tugena umwana rimwe na rimwe ntimunabimenye ariko ubu ngubu twifuje ko byaza ku mugaragaro, abana bakarushanwa ushoboye kubona amahirwe cyangwa gutsinda ku manota ari hejuru akaba ariwe wemererwa, gutyo gutyo, biradufasha”

Mufti w’u Rwanda yagaragaje uko amarushanwa agomba kugenda
Ijambo rya Mufti atanga umurongo w’uburyo amarushanwa azajya akorwa

Iri rengayobora rya Mufti w’u Rwanda niryo ryakabaye rigenderwaho ku bana bose bitabira aya marushanwa, nyamara mu gihe kitaragera ukwezi, risa nkaho ritakurikijwe nyuma yo kwemera ko nta mabwirizwa yashyizweho mu marushanwa y’abazahagararira ibihugu 6 icyarimwe yabaye kuri uyu wa gatanu.

Uretse aya marushanwa yabaye kuwa gatanu tariki ya 07 Gashyantare, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 nabwo iri bwiriza ryarenzweho ubwo umuyobozi wungirije mu ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC Sheikh Kajura Ally yayoboye abana batatu bagiye mu marushanwa ya Qoran muri Kenya hadakozwe amajonjora.

Abagiye kurushanwa muri Kenya

Abagiye muri ayo marushanwa ni uwitwa Dushimiyimana Saidi wahagaraiye u Rwanda muri Dubai na Zigabe Muhamad uzarushanwa mu bice (amajuzu) 15n’undi mwana witwa Irasubiza Khalilullahi uzarushanwa mu majuzu(ibice) 10.

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 08 Gashyantare, nyuma yaho umunyamakuru wa umuyoboro asohoreye inkuru, ku rubuga ruriho umuyobozi w’ibikorwa bya Qoran yanditse amagambo akomeye asa nko kwibasira uwanditse inkuru (umutangazamakuru) nko kumushyiraho iterabwoba aho yavugaga ko  bidakwiye ko agira icyo avuga ku nkuru zifitanye isano na Qoran.

Umuyobozi w’ishami rya Qoran mu kwibasira umunyamakuru ku nkuru yakoze

Nyuma y’uko iki kibazo kivutse bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru umuyoboro bagaragaje ko bidakwiye ko habaho amarushanwa adafitiwe amabwiriza, ndetse agatondekwa bijyanye n’uburemere bwayo.

Hari n’abavuga ko kuba hari amarushanwa atitabirwa n’abana babiterwa no kuba banga kujya ahatari amafaranga, nyamara mubyo bashishikarijwe harimo ko gusoma neza Qoran bishobora gutuma umuntu ahindura imibereho y’ubuzima bwe binyuze mu bihembo biba biyarimo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here