Home Mu mahanga TANZANIA: Perezida Magufuli yirukanye umukozi wa leta wacagaguye qoran

TANZANIA: Perezida Magufuli yirukanye umukozi wa leta wacagaguye qoran

947
0

Perezida John Magufuli wa Tanzania yatangaje ko yirukanye burundu mu kazi umukozi wa leta wacagaguye igitabo gitagatifu cya Qoran, maze akwiragiza amashusho ku mbuga nkoranyambaga ari kuyica.

Yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa kabiri mu gihe yari mu birori byo gutaha gutaha ku mugaragaro ibiro by’akarere ka Kigamboni mu mujyi wa Dar es Salaam.

Ati: “Nyakwubahwa Jafo, ejobundi niho numvise, ko hari umuntu hariya i Kilosa washwanyaguje igitabo gitagatifu”.

“Ndagushimiye cyane kubona warafashe icyemezo cyo kuba umuhagaritse, ariko njyewe ndamwirukanye burundu. Mwandikire jbaruwa ko yirukanywe burundu”.

“Atsinda urubanza cyangwa atsindwa, uyo ntakiri umukozi wa leta, ntidushobora gukomeza dukorana n’abakozi b’ibicucu nk’abo muri iyi leta”.

Akarere ka Kilosa mu mujyi wa Dar es salam

Mu cyumweru gishize, Minisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’intara n’amakomine, Selemani Jafo, yategetse ko umukozi w’ibiro by’akarere ka Kilosa mu ntara ya Morogoro, Daniel Elimringi, ahagarikwa, ku cyaha cyo gushwanyaguza igitabu cy’idini rya Islamu, Qoran.

Jafo yagize ati: “Ni ukuri, iki kintu cyakozwe n’umukozi nk’uyu nta cyiza kizanira igihugu cyacu kubera abanyagihugu bacu mu madini yose basanzwe babanye mu mahoro kandi bubahana mu myemerere yabo”.

Iki cyemezo cya Jafo cyafashwe inyuma y’aho ifoto yerekana uyo mukozi wa leta mu ishami ry’ubucuruzi mu biro by’akarere ka Kilosa arimo aracagagura icyo gitabo, ikwjrakwizwa ku mbuga nkoranyambuga zitandukanye.

Ikinyamakuru Mtanzania cyo muri icyo gihugu kimenyesha ko uyo mukozi yamaze gushyikirizwa urukiko, kandi ko yangiwe kuburana yidegembya.

Icyo kinyamakuru gitangaza ko urwo rubanza ruzasubukurwa ku wa 20 z’uku kwezi kwa kabiri.

Ni inkuru ya BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here