Umwana w’umunyarwanda Dushimimana Saidi amaze kuba uwa mbere mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qoran yose mu mutwe, ni amarushanwa yaberaga mugihugu cya Kenya.
Aya marushanwa yahuje abasomyi ba Qoran baturutse mu bihugu 9 birimo, Kenya,Tanzania, Burundi,Somalia, Etiyopiya,Djibuti,Sudan,Uganda n’u Rwanda.
Amakuru ava muri Kenya aravuga ko Dushimiyimana Saidi yabaye uwa mbere mu bana bari bahagarariye ibyo bihugu aho yagize amanota 98.7%, akurikirwa n’umunyasomalia uwa gatatu aba umunyaKenya.
Uretse uyu mwana uturutse mu Rwanda wabaye uwa mbere, undi mwana witwa Zigabe Muhamad nawe yabaye uwa mbere mu gusoma mu cyiciro cy’abafashe Qoran mu mutwe amajuzu (ibice) 20.
Aya marushanwa yishwe East africa holy Qoran competition yaberaga muri Kenya yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 09 gashyantare 2020.
Comment:Twishimiye itsizi Yabanyarwanda