Home Amakuru Ni iki Islam ivuga ahateye icyorezo

Ni iki Islam ivuga ahateye icyorezo

727
0

Kuva mu kwezi kwa 12, isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus cyavuzwe ko giterwa n’agacurama, abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko iyi virus yinjira mu muntu biciye mu gusuhuzanya, guhumeka ndetse no gukora ahantu uyifite yakoze.

Kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS riravuga ko iyi Virus imaze guhitana abantu barenga 1800, abenshi muri bo ni abo mu gihugu cy’ubushinwa ari naho yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Wuhan, OMS iza gutangaza ko ari icyorezo cyugarije isi.

Iki cyorezo kije gikurikira byinshi byagiye byibasira isi, nubwo aricyo cya vuba ariko hari ibindi nabyo byagiye byugariza isi, ibiheruka mu myaka ya vuba harimo Ebola itakivugwa cyane, ibicurane by’ingurube H1N1, ndetse n’ibiterwa n’ibiguruka, ndetsen’ibyabayeho mu myaka ya cyera nk’ubushita bwishe abantu batabarika i burayi.

Ibi byorezo byose n’ubwo byibasira imbaga ariko ntibigera mu bice byose by’isi uretse ko hatabura bamwe mu bantu bava aho ibyo byorezo byari biri bakabikwirakwiza ahandi hantu, bagatabarwa n’ingamba ibihugu biba byashyizeho mu kubikumira.

Icyo islam ivuga ku byorezo

Ibyorezo nk’ibi, islam yabivuzeho aho abemenyi mu idini ya islam bashingira ku mvugo y’intumwa y’Imana Muhamad abayislam bafataho urugero ku bintu byose aho yagize ati: “Nimuramuka mwumvise icyorezo ahantu runaka muramenye ntimuzahanye, nikiramuka giteye aho namwe mutuye, muramenye ntumuzasohoke aho hantu kubera kugihunga” izi mvugo zikaba zigaragara mu bitabo bibiri bikomeye muri iyi dini ya islam byitwa Shahihi Bukhari na Muslim

Iyi mvugo abamenyi bo mu idini ya islam bayishingiraho bagaragaza ko mu gihe icyorezo cyateye mu gace aka n’aka bitemewe kuhajya ndetse ko cyaba cyugarije abantu badakwiye naho kuba bajya kuko aribyo bivamo kwanduza cg kwanduzwa.

Amateka agaragaza ko ubwo umwe mu bayoboye idini ya islam witwa Omar bun Khathab yatangiraga urugendo rujya mu gihugu cya Shami, kuri ubu yavuyemo ibihugu bitandukanye birimo Siriya, Palestine, Jordania,Liban, etc) yageze mu nzira abwirwa ko hateye icyorezo akoresha inama yo gukomeza cyangwa gusubira inyuma.

Ibyiciro by’abantu bamugiriye inama bose bemeje ko basubira inyuma mu rwego rwo kurinda abo bari kumwe, ndetse umwe mu basangirangendo ba Muhamad amubwira ibyo yumvise avuga ku cyorezo ahita asubira inyuma.

Kuri ubu ku isi iri hame rirakoreshwa ryo kutajya cyangwa kuva ahari icyorezo mu rwego rwo kwanga kugikwirakwiza mu bantu benshi, urugero ku gihugu cy’ubushinwa cyugarijwe na CORONA VIRUS, cyamaze gushyira mu kato abatuye mu mujyi wa WUHAN mu rwego rwo kwanga kugikwirakwiza.

Uko iki cyorezo gishya cyakwirakwiye

Mu bindi bihugu nabyo, abavuye mu gihugu cy’ubushinwa bashyirwa mu kato k’iminsi 15 mu rwego rwo kwemeza ko icyo cyorezo uwagiketsweho atagifite.

Mu kwezi kwa 6 umwaka wa 2019, ubwo mu mujyi wa Goma havugwagamo umuntu wagaragaweho na Ebola, leta y’u Rwanda yasabye abanyarwanda kwitwararika mu gihe bagiye muri icyo gihugu ndetse inasaba abantu batafite akazi gakomeye kutajyayo mu rwego rwo kwirinda, ariko banabwirwa ko bagomba kurangwa n’isuku.

Kuri ubu icyorezo cyugarije isi ni Coronavirus OMS ivuga ko iki cyorezo kiri mu bihugu 29 byo ku isi cyane cyane ibyo ku mugabane w’aziya, abantu bamaze kuyandura barenga ibihumbi 75 iyi virus imaze kwica abantu 2012 barimo abantu 2006 bo mu gihugu cy’ubushinwa, mu gihe abantu barenga ibihumbi 15 bo bakaba bamaze kuyikira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here