Hari hashize icyumweru igihugu cya Arabiya Saudite gihagarittse umutambagiro muto uzwi ku izina rya Umrah kubera gutinya ko icyorezo cya Coronavirus cyahibasira, kuri uyu wa mbere iki gihugu cyatangaje ko uwa mbere uyirwaye yagaragaye.
Minisiteri y’ubuzima ya Arabiya Saudite yatangaje ko umuturage wacyo wagaragaye afite iyi ndwara ya Corona yayikuye mu gihugu cya Iran aho yanyuze no mu gihugu cya Bahrain.
Iyi minisiteri y’ubuzima ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko uwafashwe uri mu kato mu bitaro atigeze atangaza ko yigeze gusura igihugu cya Iran mu bihe bishize ubwo yinjiraga mu Arabiya Saudite.
Iran, umuturanyi wa Arabiya Saudite yo imaze gutangaza abantu amagana bamaze kwicwa n’iyi ndwara ndetse ikaba ifite umubare munini w’abamaze kuyandura, mu gihe ibihugu biri muri iki kigobe byatangiye gusuzuma abaturage babyo basuye Iran
Ibiro ntaramakuru bya Arabiya saudite SPA byavuze ko minisiteri y’ubuzima yatsngaje ko abantu bavuganye n’uwanduye bose nabo bari kato bakaba bari gusuzumwa
Kuva mu cyumweru gishize, iki gihugu cyafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo muri ubu bwami. Kimwe muri ibi byemezo cyafashe harimo guhagarika ingendo z’idini zo gusura imisigiti ibiri ariyo umusigiti wa Makka ndetse n’umusigiti witiriwe Intumwa y’Imana Muhammad, birashoboka kandi koi bi byemezo byakomeza mu gihe kitazwi