Ku ijoro ryo kuri uyu iki cyumweru minisiteri y’uburezi mu gihugu cya Arabiya Saudite imaze gutangaza ko amashuri yose ahagaritse kwigisha mu gihe kitazwi guhera kuri uyu wa mbere, mu rwego rwo kwanga ko icyorezo cya Coronavirus ikomeza gukwirakira.
Ibi bije bikurikira nyuma yaho Arabiya saudite yari yahagaritse gukora umutambagiro muto Umrah ku banyamahanga bose, ndetse kuwa kane ikaba yarahagaritse isurwa ry’imisigiti ibiri mitagatifu iri Makkah na Madina
Umunyeshyuri w’umunyarwanda uri kwiga muri kaminuza ya kislam( Islamic university of Madina) iri mu ujyi wa Madina Binego Hashim yatangarije umuyoboro ko minisiteri y’uburrezi muri icyo gihugu ariyo imaze gutangaza ko mu gihugu hose nta masomo ahari.
Uyu munyeshuri yavuze ko itangazo ry’iyi minisiteri rije rigaragaza ko guhera kuri uyu wa mbere amashuri yose ahagaritse haba ku biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, ndetse na kaminuza, gusa iyi minisiteri ikavuga ko uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure(online) bwo bukomeza.
Binego Hashim kandi yadutangarije ko iyi kaminuza yari mu bikorwa birimo ibyo kumurika umuco w’ibihugu bitandukanye ndetse n’igikombe cy’isi ku banyeshuri biga muri iyo kaminuza ariko ko byose byahise bihagarikwa bikazakomeza igihe kizatangazwa.
Uretse iri tangazo, uyu munyeshuri yadutangarije ko kaminuza yari yafashe ingamba zitandukanye zirimo kugabanya abanyeshuri biga mu ishuri rimwe bakava ku mubare wa 30 bakagera kuri 15 buri shuri, ndetse no kudakoresha umunsi w’ibirori by’abarangije kaminuza bizwi nka Graduation.
Inyigisho zatangirwaga mu misigiti ya Makkah n’umusigiti w’intumwa y’Imana nazo zarahagaritse, aho abantu barangiza gukora isengesho bagahita bataha, inyigisho zikaba zitangirwa kuri interineti gusa.
Arabiya sawudite irabarura abaturage bayo 11 bamaze kwandura iyi ndwara ya Covid-19 barimo abatangajwe kuri iki cyumweru bane bayanduye, barimo batatu minisiteri y’ubuzima yatangaje ko bakoreye urugendo mu gihugu cya Iran.