Home Mu mahanga Uyobora Sudan yasimbutse igitero cyamugabweho

Uyobora Sudan yasimbutse igitero cyamugabweho

500
0

Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdallh Hamdok mu gitondo cyo kuri uyu mbere yagabweho igitero cyagabwe ku modoka zari zimuherekeje ku murwa mukuru wa Kartum cyari kigamije kumwivugana.

Umukozi mu biro bya minisitiri w’intebe yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa ko igisasu cyaturitse ubwo imodoka ya minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok yari itambutse ariko nta muntu wahasize ubuzima .

Abdallah Hamdok yagizwe umukuru wa leta y’inzibacyuho ya Sudan mu kwezi kwa munani 2019, nyuma y’igihe gito Omar al Bashir wari perezida agamburujwe n’abaturage bakamukura ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, ndetse ahita atabwa muri yombi.

Zimwe mu modoka zagambweho igitero zaei ziherekeje Perezida wa Sudan

AFP iravuga ko amashusho yashyizwe ahagarara yari arimo imodoka nyinshi nzangiritse bikomeye kubera icyo gisasu cyaturitse.

Ubutumwa yanyujije kuri twitter yagize ati: “Ndangira ngo nizeze abaturage ba Sudan ko ntekanye kandi meze neza, ibyabaye uyu munsi ntibizahagarika inzira y’inzibacyuho ahubwo biradufasha gukomeza inzira ikomeye y’impinduka muri Sudan”

Ndashaka kwizeza abaturage ba Sudani ko mfite umutekano kandi meze neza. Humura ko ibyabaye uyu munsi bitazahagarara munzira yinzibacyuho yacu, ahubgo nibindi byiyongera kumuzinga wimpinduka muri Sudani

Nta muntu cyangwa umutwe uwari wo wose wari wigamba ko yakoze iki gitero, ariko abakurikirana politike muri kiriya gihugu bo baravuga ko bishoboka ko ari abantu bahoze hafi ku butegetsi bwa Omar Bashir .

Hamdok yashyizweho n’inama nkuru ya Sudan, igizwe n’abaturage b’abasivile batandatu n’abasirikare batanu, ngo ayobore inzibacyuho izamara imyaka itatu yerekeza ku butegetsi bw’abasivile, nyuma yaho Perezida Bashir ahirikiwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here