Home Amakuru Abafungiwe muri gereza ya Nyanza na Rwamagana bahawe iftar

Abafungiwe muri gereza ya Nyanza na Rwamagana bahawe iftar

488
0

Kuri uyu wa gatanu muri gereza ya Nyanza iri i Mpanga no muri gereza ya Rwamagana iri i Tsinda, itsinda ryabayslam ryageneye abayislam bahafungiye inkunga y’amafunguro yo gufungura muri ibi bihe by’igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan.

Iki gikorw cyakozwe nyuma yo gushaka amafunguro bikozwe n’uwitwa Rubangisa Sulaiman wigeze gufungirwa muri gereza ya Nyanza iri i Mpamga, aho atangaza ko ubuzima bwo muri gereza mu gihe cy’igisibo ari ngombwa ko abagororwa byumwihariko b’abayislam bagomba kubona amafunguro atandukanye n’ayo basanzwe babona.

Mu magambo ye agira ati: “ Mu gihe cy’igisibo ni igihe umuntu amara amasaha menshi umuntu yasibye kurya no kunywa, njye nabaye muri gereza ndabizi, nzi uburyo abavandimwe b’abayislam baturwanagaho, nanjye nkigirwa umwere nahataniye ko mu gihe cy’igisibo ngomba kubashakira amafunguro”

Uyu mugabo umaze umwaka n’ukwezi afunguwe nyuma yo kugirwa umwere,avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwafashe ingamba, byari ibihe bikomeye ariko ko nyuma yo gusaba uruhushya urwego rw’amagereza, yemerewe kubajyanira amafunguro ariko hakubahirizwa ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Rubangisa Sulaiman Uhagaze ku modoka mbere yo gutwara amafunguro

Afatanyije n’abayislam batandukanye bo mu mujyi wa Kigali, Rubangisa Sulaiman avuga ko bamwe mu bayislam bakusanyije inkunga y’amafunguro yo gufasha abafunzwe muri rusange by’umwihariko abayislam bituma baba bari mu gisibo.

Mu gihe u Rwanda rwari rwashyize muri gahunda ya “guma mu rugo” uyu mugabo avuga ko bashoboye kohereza amafunguro kuri gereza 2 iya Nyanza na Rwamagana bigizwe na toni imwe bigizwe n’ibiro 500 by’umuceri na kawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka, isukari, amata n’ikawa yo kunywa n’ibindi.

Umwaka ushize nabwo hari hatanzwe amafunguro yo gufasha

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi, andi mafunguro yagejejwe kuri gereza ya Nyanza na Rwamagana,amafunguro agizwe na toni imwe igizwe n’umuceri na Kawunga, ibishyimbo, amavuta n’amata kuri buri gereza muri izi ebyiri. Aya magunguro akaba atazakoreshwa n’abayislam gusa ko ahubwo azahabwa abafunzwe bose muri rusange

Si ubwa mbere iki gikorwa gikozwe kuko umwaka ushize urwego rw’amagereza mu Rwanda (RCS) rwemereye abayislam gusura abavandimwe babo muri za gereza ndetse no kubagemurira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here