Home Umuco Iminsi 10 ya nyuma ya ramadhan iratangira muri iri joro

Iminsi 10 ya nyuma ya ramadhan iratangira muri iri joro

491
0

Kuva tariki ya 25 mata 2020, nibwo abayislam bo hirya no hino ku isi batangiye igisibo cy’ukwezi kw Ramadhan, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo batangira iminsi 10 ya nyuma y’iki gisibo, iyi minsi iba ikomeye ndetse abayislam bagasabwa kutaruhuka mu gusingiza Imana kuko bavuga ko bakuramo umusaruro.

Nkuko bisobanurwa na Sheikh Nsangira Abdul Hamid, umunyarwanda ukorera mu gihugu cya Arabiya Saudite, avuga ko mu idini ya islam, mu minsi 10 ya nyma abayislam bagomba gukora cyane kuko mu majoro harimo umusaruro ukomeye urimo no kwakirirwa ubusabe mu ijoro ryitwa iry’ubugabe.

Muri iyi minsi 10 abayislam bakora amasengesho nkuko bisanzwe ariko bakarenzaho gusaba mu gihe cy’ijoro, aho usanga mu misigiti guhera saa munani  z’ijoro abayislam baba basenga cyane ari nako basaba kugira ngo bazahure naryo.

Ijoro ry’ubugabe ni iki

Ku bemera idini ya islam bavuga ko kimwe mu byiza by’igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan harimo mu majoro 10 ya nyuma y’uko kwezi bahura n’iryo joro

Sheikh Nsangira Abdul hamid yifashishije Qoran igice cya asobanura iri joro yagize ati: “ Ni ijoro ryavuzwe muri Qoran aho Imana yagize iti: “Mu kuri iyi Qoran mubona, twayimanuye mu ijoro ry’ubugabe, ni iki cyakwereka iri joro ry’ubugabe, mu mezi Imana yahaye ikuzo ni ukwezi kwa ramadhan  muri uko kwezi harimo iminsi iruta iyindi yose ariyo iminsi 10 ya nyuma irimo iryo joro”

Imyemerere ya Islam ivuga ko  ubusanzwe Qoran yari mu ijuru ahanditswe ibikorwa byose bizabaho ku isi kuva yabaho kugeza igihe izarangirira, Qoran ikaa yaramanutse muri iryo joro ryitwa lailat ul Qadri9 Bisobanuye (ijoro ry’ubugabe) imanurwa mu kirere cyo ku isi .

Iyi myemerere ivuga ko uwahuye n’iri joro ibyo asabye byose abyakirirwa birimo kuba hari ababa basaba ijuru ndetse n’ibindi bikomeye nko kubakiriza indwara n’ibindi

Sheikh Nsangira Abdul Hamid umukozi wo ku musigiti w’intumwa i Madina

Sheikh Nsangira Abdul hamid agira ati: “Ijoro ry’ubugabe ugize amahirwe akarikoramo ibyiza, ibyiza bye Allah amuha ibihembo bingana n’amezi 1000, bisobanuke ko igikorwa ukoze, Allah agifata nk’aho umaze imyaka 83 ugikora”

Uyu musheikh avuga ko ijoro ry’ubugabe ari impano Imana yahaye abayislam, bityo uyu mwanya bakaba bagomba kuwukoresha mu gushaka no gukora ibyiza bagamije ibihembo.

Mu nyigisho zigaragara mu mvugo z’intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) zivuga ko iri joro riboneka mu minsi 21,23,25,27 na 29 ariko ko biba byiza umuntu ayasenze yose.

Mu bindi bikorwa bigaragara muri iyi minsi harimo nko gutanga ituro ryo kweza igisibo ryitwa zakatil fitri iri turo rikaba rihabwa abakene badashobora kubona ubushobozi bwo kubona ifunguro, ndetse iyi minsi rigasorezwa n’umunsi mukuru wa Iddil fitri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here