Home Amakuru Abayislam basobanukiwe ko gusangira iftar bitemewe kubera covid19

Abayislam basobanukiwe ko gusangira iftar bitemewe kubera covid19

610
0

Bamwe mu bayislam ba hano mu mujyi wa Kigali baravuga ko mu gihe bahanganye n’icyorezo cya coronavirus, bakomeje kubahiriza amabwiriza yo kudasangira ifutari kuko basobanukiwe ko gusangira ifutari biri mu bitemewe kuko bituma abantu bahura, ibi kandi bakabihuza n’ubusabe basabwe n’umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC

Abayislam twaganiriye bavuga ko mu buzima busanzwe bw’abayislam mu gihe cy’igisibo baba batumirana bagasangira amafunguro y’ifutari  yo ku mugoroba izuba rirenze, bagasangira bagasabana, ariko ingamba y leta yo guhagarika amasaha ya saa mbiri yatumye gusangira bidashoboka.

Mvuyekure Issa ni umuyislam utuye i Gikondo, yatangarije umuyoboro ko mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan yajyaga atumira abayislam bagasangira ariko ko bidashoboka kuri ubu bitewe n’amasaha yo kuva mu mihanda.

Yagize ati: “Ubusanzwe najyaga ntumira abantu tugasabana, ariko kubera iyi koronavirusi ntabwo yatumye tudatumirana, ubu hashize iminsi irenga 20, iyi virusi yaraduhemukiye yatumye gukorera imigisha bigabanuka”

Undi muyislam twise Abdul avuga ko gusangira muri ibi bihe ari ukurenga ku mabwiriza yashyizweho n’igihugu, bityo igihe iki cyorezo kizaba cyarangiye bazasangira kuko bari mu bihe bikomeye byo kwirinda iki cyorezo.

Agace ka Biryogo ni hamwe mu hatuwe n’abayislam benshi

Zimwe mu ngamba bamwe mu bayislam bafashe harimo kuba amafunguro bagombaga gusangira bayajyanira abakene muri bo, bakayitegurira, kikaba kimwe mu bikorwa byo gukomeza gufashanya kubona ifunguro muri iki gihe cy’igisibo.

Umuyobozi w’umuryango w’abayislam mu Rwanda (RMC) Sheikh Hitimana Salim ubwo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan cyatangiraga, yatangarije umuyoboro ko asaba abayislam bibumbiye muri uyu muryango kwitwararika no kudasurana mu rwego kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

yagize ati: “Mu kwezi kwa Ramadhan dukunda gusabana cyane, tukagira n’umwanya uhagije wo gutarama, ndetse hari n’abageza mu rukerera bakageza mu wundi munsi, bazirfikane ko turi mu bihe bitemera iyo myitwarire nk’iyo”

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye iki cyorezo ni 286, muri aba 153 bamaze gukira n’aho abakirwaye ni 133, ku isi abanduye covid19 ni 4,324,274 abakize ni 1,570,749 mu gihe abamaze guhitanwa n’iyi ndwara baragera ku bihumbi 300.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here