Home Umuco Ubucuruzi bwa hoteli, ba nyirayo n’abakozi babo barataka kimwe

Ubucuruzi bwa hoteli, ba nyirayo n’abakozi babo barataka kimwe

556
0

Bamwe mu bakora mu mahoteri baravuga ko uretse kuba barahagaritswe by’agateganyo, nta n’icyizere bafite cyo kuzongera kubona akazi kubera iki cyorezo, ba nyiri amahoteri bo bakavuga ko Hoteli ari kimwe mu byagize ingaruka zikomeye zirimo kubura abakiriya hafi ya bose.

Abo twaganiriye nabo badutangarije ko kuva u Rwanda rwafata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose mu rwego rwo guhashya iki cyorezo cya korona, ingaruka zatangiye kubageraho mu buryo bwihuse.

Kayiranga Abdoul ni umutekinisiye wa hotel Kigaliview Hotel iri i Nyamirambo, atangaza ko kuva iki cyorezo cyatangira, ubuyobozi bwa hotel bwahise bubaganiriza  bubamenyesha ko akazi kagabanutse kandi ko abakozi bagiye guhagarikwa.

Yadutangarije ko nubwo yahagaritswe ari umwe mu bakozi bakenewe mu kazi ke kandi ko atakaretse, arasobanura ko zimwe mu ngaruka yagize harimo gutunga umuryango we no kuwubonera ibyo yari asanzwe abaha.

Yagize ati: “Mba i Kigali hano mu Biryogo, ubuzima bw’ikigali burakomeye, Korona yatumye akazi dusa nk’aho tugatakaza, yego unsanze aha mu kazi ngomba kukazamo, ariko nta mushahara, hano ntiduhinga, tubaho ari uko twakoze,”

Undi mukozi utashatse ko tuvuga amazina ye nawe ukora muri iyi Hotel nawe yadutangarije ko koko akazi kahagaze ndetse ubuzima bukaba bukomeje kumubera urusobe, kimwe na kayiranga Abdoul avuga ko kubaho i Kigali udafite akazi ari ibintu bikomeye

Abisobanura muri aya magambo: “Ingaruka z’iyi Korona virusi zirakomeye cyane, Hotel ntizihemba amafaranga menshi ngo wenda ufite twari kuba twari kuba twarizigamiye, njye n’abana birangoye kubona amafunguro, buri cyose ndagisabwa ariko nta bushobozi mfite, ari ibishoboka ba boss badutabara”

Muneza Nilla, nyiri Kigaliview hotel mu kiganiro kuri telefoni yadutangarije ko amahotel yahuye n’ingaruka zikomeye kubera iki cyorezo ku buryo kugeza ubu nta muntu numwe bari bakira uryama mu byumba nyamara leta yarafunguye bimwe mu bikorwa byari byarafunzwe.

Yagize ati: “Ingorane turacyahura nazo niba kugeza ubu nta muntu urarara mu cyumba, nkatwe ntirurakira umuntu n’umwe uryama mu cyumba kandi twarafunguye, niba twarafunguye, hotel igizwe n’umuntu uryama mu cyumba kandi birumvikana kubra ko nta ndege zigenda, nta bantu bambukiranya imipaka, yewe nta n’uwambukiranya intara”

Hotel rukumbi iboneka i Nyamirambo

Uyu mugabo avuga ko nubwo bafungura hotel ari uburyo bwo gutegereza ariko ko akazi ka Hotel ko kahagaze, mu gihe Hotel yo igomba gukora buri munsi abantu bahari cyangwa badahari aho asobanura ko buri cyumba buri munsi kigomba gusaswa.

Muneza Nilla avuga ko nubwo bafungura hotel ari uburyo bwo gutegereza ariko ko akazi ka Hotel ko kahagaze, mu gihe Hotel yo igomba gukora buri munsi

Avuga ku gihombo, uyu mushoramari avuga ko bo bakigikomeje kukijyamo kuko bisaba gukoresha amafaranga bakoreshaga mu bindi bikorwa kugira ngo ubuzima bwa Hotel bukomeze,

 Agira ati: “Hotel aho ibera igitangaza burya itandukana n’izindi bizinesi, izindi bizinesi urafunga ariko hotel kereka uvuze ngo Hotel ndayihagaritse burundu, ariko iyo utayihagaritse burundu, icyumba kizakira umuntu  kigomba kugira umuntu ugisasa buri munsi, kikagira ugikoropa buri munsi, mbega isuku ya Hotel igomba guhoraho waba ufite abantu waba utabafite, hararamo umuntu cyangwa atarayeho”

Yongeraho ko kuri ubu igihombo barimo cyamaze kurenga 100% ku buryo iyobagiye mu mibare neza basanga igihomba bagezeho kandi kigikomeje kuri ubu kigeze nko ku120%, bitewe no kuba nta kazi gahari kari gukorerwa muri hotel.

Hari ingamba leta yashyizeho

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB mu rwego rwo gufaha abikorera cyasabye leta kugoboka abauruzi bakora ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’amahotel arimo kudakomeza kubarirwa inyungu ku madeni bafigitiye za banki.

Leta y’u Rwanda yatangaje zimwe mu ngamba zo gufasha abikorera guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo zirimo;

Gutegeka za banki korohereza abafite imyenda uburyo bwo kwishyura, korohereza abacuruzi bafite ibibazo mu kwishyura imisoro, kutishyuza kohereza no kwakira amafaranga mu ikoranabuhanga n’izindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here