Home Amakuru Covid 19: Ivangura hagati y’abarwayi b’abayislam n’abahindu mu buhinde

Covid 19: Ivangura hagati y’abarwayi b’abayislam n’abahindu mu buhinde

1076
0

Komite mpuzamahanga y’abanyamerika ushinzwe ubwisanzure bw’amadini (USCIRF) uravuga ko ibitaro bishinzwe kwita ku banduye korovirusi mu buhindi biri kuvangura abarwayi b’abayislam bo mu buhinde, rikavuga ko rifite impungenge kuri ibyo bikorwa.

Itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ryavuze ko ritewe impungenge n’uburyo abahindu n’abayislam buri bamwe bashyizwe mu ruhande rwabo mu bitaro byita ku banduye.

Ikinyamakuru cyo mu buhinde The Indian Express kivuga ko abagaragaweho n’iyi ndwara bashyizwe mu bitaro bya Ahmedabad Civil biri muri reta ya Gujarat, abarwayi batandukanywa hashingiwe ku myemerere yabo

Dr Gunvant H Rathod uumuyobozi mukuru w’ibi bitaro yagize ati: “Muri rusange mu buhinde dutandukanya abarwayi b’abagore n’abagabo, ariko hano , twatandukanyije abarwayi b’abahindu n’abayislam”

Uyu muganga abajijwe impamvu batandukanya abarwayi b’ayo madini yombi, avuga ko “Ari icyemezo cya guverinoma” ariko leta ya Gujarat yaje guhakana ko atari yo yafashe icyo cyemezo.

Leta ya Gujarat izwi cyane nk’umujyi aho abahindu n’abayislam bahora bahanganye, Ibyibukwa cyane ni mu mwaka wa 2002, ubwo Naendera Modi minisitiri w’intebe yari umuyobozi w’iyi leta, abahindu n’abayislam bicanye bikomeye.

Gushyamirana muri iyi leta ya Gujarat bisa nk’ibihoraho

Mu kwezi kwa kabiri uyu nwaka nabwo imirwano yongeye kubura ariko yo ikaba yari yihishe inyuma y’ihohoterwa ryakorerwaga abayislam mu murwa mukuru wa Delhi ndetse no mu tundu duce tw’igihugu.

Itsinda ry’impuguke z’iyi  komite  kuri uyu wa gatatu zamurikiye abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika  raporo kuri ibi bikorwa byo mu buhinde, birimo ko gutandukanya abarwayi b’aahindu n’abayislam muri leta ya Gujarat biteye impungenge zikomeye.

Uru rwego kandi ruvuga koi bi bikorwa bikoreshwa mu gukomeza gupfobya abayislam mu buhinde no gutanga amakuru y’ibihuha ku bayislam  kuri iki cyorezo cya covid19

Si ubwa mbere iyi komite mpuzamahanga y’abanyamerika USCIRF igargaje umwuka mubi mu buhinde uterwa n’amadini ndetse ukaba waragiye ugaya cyane guverinoma ya Naendera Modi kuba yarananiwe kurinda abaturage bayo, batagendeye ku myemerere hagendewe ku myigaragabyo yabereye i Delhi ku murwa mukuru uyu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here