Home Amakuru Liban: Igihugu kiyoborwa igihe cyose n’umukirisitu

Liban: Igihugu kiyoborwa igihe cyose n’umukirisitu

1596
0

Liban ni kimwe mu bihugu  biherereye mu burasirazuba bwo hagati, kigizwe n’imisozi miremire kikaba gihana imbibi na Siriya na Chypre (soma Shipure) ndetse na Israel idacana uwaka n’abatuye Liban, iki gihugu nubwo gituwe n’abayislam barenga 60% ariko ukiyobora agomba kuba ari umukirisitu w’umumaronite, aba bose bakaba bakoresha ururimi rw’icyarabu

Itegekonshinga ryo ku itariki ya 23 Gicurasi 1923  ryakomeje guhindurwa no kutavugwaho rumwe, n’impande zose zituye iki gihugu zikomeza no guteza umwiryane ukomeye kuva mu mwaka w’1975 ariko iza gusozwa n’amasezerano ya Taif yo mu mwaka w’1989, yagabanyije ubutegetsi mu miryango migari y’amadini atatu akomeye.

Iri tegekonshinga rya Liban riteganya ko igihe cyose Perezida aba ari umukirisitu w’umu maronite, agatorwa n’inteko ishinga amategeko izwi ku izina rya ( Majlis al Nuwab ) agatorwa ku bwiganze bwa 2/3 akayobora igihe cy’imyaka 6.

Perezida uyoboye iki gihugu kuri ubu ni umusaza witwa Soleiman Aoun watowe mu mwaka w’2016, ni umwe mu bagize uruhare mu kugarura amaho muri iki gihe.

Michel Soleman, umukirisitu uboye Liban

Rivuga kandi ko minisitiri w’intebe nawe agomba kuba ari umuyislam w’umusuni agatorwa n’inteko ishinga amategeko, nyamara Perezida w’iyi nteko we agomba igihe cyose kuba yatowe mu bayislam b’abashiya.

Amsezerano ya Taif ari nayo yashyizweho itegekonshinga rya liban rivuga ko visi minisitiri w’intebe  n’umuvugizi wa guverinoma bagomba kuba ari abakirisitu b’aba Orthodox.

Inteko ishinga amategeko ya liban  igizwe n’abadepite 128,  bagizwe n’abakirisitu n’abayislam batorwa biciye mu matora rusange, kandi kutavugarumwe n’ibyo itegeko nshinga ryagennye bikaba bifatwa nko gukora icyaha. 

Liban ni igihugu cyemera amadini yose aho kibarura arenga 18, muri ayo abayislam akaba aribo bafite umubare munini ni abayislam bagize 60%, (muri bo 31% ni abashiya naho 29 ni abaSuni), abakrisitu b’aba Maronite ni 20%, idini ryitwa Druzes ni 5%, abagereki b’aba Orthodoxes n’abandi bakirisitu bagize 12% mu gihe idini ry’aba Armenienes bagize 3%.

Cyashinzwe mu mwaka w’1920, ariko kiyoborwa n’umugeneral w’umufaransa akiyoborana n’utundi duce twari hafi ya Liban twari tugizwe n’ingoma y’aba Ottoman

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here