Inkiko zo mu gihugu cya turukiya kuri uyu wa gatanu zakatiye abantu 21 igihano cya burundu kubera gushaka guhirika Perezida Recep Tayyip Eldogan mu mwaka w’2016.
Ibiro ntaramakuru bya Turukiya Anadolu biravuga ko inkiko z’i Ankara ku murwa mukuru zakatiye igifungo cya burundu abantu 86 kubera ibyaha bikomeye bakoze byo kurenga ku itegekonshinga mu gihe abandi 35 bo bakatiwe igifungo cya burundu kubera icyaha kimwe cyonyine
Ibi byaba aba bantu barenzwe byari bisanzwe bihanishwa igihano cyo gupfa, ariko Turukiya ikaba yarakuye iki gihano mu bihano bikoresha muri Turukiya mu mwaka 2014 mu rwego rwo gukomeza gusaba ko rwakwemererwa kujya mu muryango w’ubumwe bw’uburayi.
Abantu barenga 245 nibo baburanishwaga ku byaha byabereye ku buyobozi bukuru bwa Jandarumori iri ku murwa mukuru wa Turukiya Ankara mu ijoro ryo ku itari ya 15 Nyakanga 2016.
Mu bamaze gukatirwa n’inkiko igihano cya burundu harimo Colonel Erkan Okten wahamwe n’ibyaha 9 birimo Nkwica ku bushake.
Iburizwamo ry’umugambi wo guhirika ubutegetsi ryaguyemo abantu 248, harimo 24 bishwe n’ingabo bari muri uwo mugambi muri iryo joro ryo mu kwa Nyakanga 2016.
Minisitiri w’ubutabera wa Turukiya Abdulhamit Gul mu cyumweru gishize yatngaje ko imanza 15 zizakomeza zirimo abantu barenga 289, ni urubanza runini cyane rurezwemo abantu benshi mu mateka ya Turukiya.
Turukiya ivuga ko umuyislam w’umuvgabutumwa Fethulah Gulen ariwe wateguye iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyakora aho ari mu buhungiro muri Leta zunze ubumwe z’amerika arabihana.
Ibihumbi 10 batawe muri yombi nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi baregwa gukorana na Gulen, mu gihe ibihumbi 100 by’abantu byo byirukanywe mu kazi kubera gukekwaho gukorana n’uyu mugabo Gulen.