Home Amakuru Menya bimwe mu bikorerwa umuyislam wapfuye

Menya bimwe mu bikorerwa umuyislam wapfuye

2718
0

Hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko iyi muyislam yitabye Imana cyangwa apfuye, hari bimwe mu bice by’umubiri akurwamo mbere y’uko ashyingurwa, abanyedini bo bavuga ko ibivugwa atari byo ahubwo biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bantu.

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Nsabimana Mubaraka ukuriye inzu itunganyirizwamo abapfuye mu Rwampala yadutangarije ko iyo umuyislam apfuye hari bimwe mu byo akorerwa by’ibanze mbere y’uko ashyingurwa.

Yagize ati: “Bimwe mubyo dukorera uwapfuye harimo kumuhumbya amaso, kumubumba umunwa,kumutwikira umubiri wose, kumwoza no kumwambika imyenda yitwa isanda (Imyenda y’umweru gusa yambikwa uwapfuye)”

Uyu mushehe avuga ko ibivugwa ko abayislam iyo bapfuye babakuramo inyama zo mu nda ari ukubeshya, kuko ibyo akorerwa byose bikorwa benewabo wa Nyakwigendera bahari.

Yagize ati: “Kuvuga ko dukuramo ibyo mu nda ni ukubeshya ndetse ni no gusebanya, umuntu iyo apfuye turamwoza, kirazira ko umubiri we ugaragara mu rwego rwo kumwubaha, ababivuga ntabwo bazi uburyo umuntu wapfuye tumwubaha cyane ariko cyane”

Imodoka zitwara abayislam bapfuye

Ninde woza umurambo

 Nk’uko bisobanurwa n’uyu mushehe avuga ko mu koza bisaba kwitonderwa kuko Nyakwigendera yozwa n’abantu be ba hafi aho agira ati: “ Yozwa hakurikijwe umurage yasize avuze,aho ashobora kuvuga ngo kanaka na kanaka, ibyo iyo atabivuze, umugore we niwe uhitamo abamwoza kandi binyangamugayo”

Iyo aba bantu babonetse, Nyakwigendera mubyo abanza gukorerwa ni ukumutwikira ubwambure bwe hakoreshejwe isume (Esuime), umugabo yatwikirwa guhera ku mavi naho umugore atwikirwa umubiri wose , nyuma agahita yamburwa imyenda isanzwe yari yambaye iyo bishoboka.

Umuyislam wapfuye kandi acibwa inzara iyo ari ndende, akogoshwa incakwaha n’ishya iyo ari byinshi, akogosha Sapfunwa (moustache), akozwa ariko abamwoza bakaba bambaye uturindantoki mu rwego rwo kwirinda kumukoraho.

Mu buryo bwo kumwoza bahera hejuru ku mutwe, uburanga, bahereye iburyo , bakamuhindura n’urundi ruhande rw’ibumoso narwo bakarwoza, ariko bakibuka ko batagomba gutwikurura ubwambure.

Nyuma yo kumwoza, uwitabye Imana aregurwa agakandwa mu nda gahoro gahoro imyanda iri imbere igasohoka agasukurwa ku bwambure no ku kibuno, hakoreshejwe amazi, ibi iyo birangiye akorerwa isuku nk’ugiye gukora isengesho bizwi nko gutawaza.

Aboza nyakwigendera kandi birinda kugira icyo bamutangazaho kubyo bamubonyeho, abamwoza basabwa kuba ari abantu ba hafi ya nyakwigendera nko kuba ari abavandimwe b’amaraso cyangwa se benewabo nabo ba hafi cyane, uretse iyo babuze.

Abamenyi mu idini ya Islam bavuga ko kimwe mu byihutishwa mu buryo bwihuse cyane harimo gushyigura uwapfuye, ku buryo ibishoboka byose abikorerwa akarara ashyinguwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here