Home Amakuru Uwahoze ari Mufti w’u Rwanda yise Perezida Kagame “Imana”

Uwahoze ari Mufti w’u Rwanda yise Perezida Kagame “Imana”

7549
13

Ubwo kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’intebe yasohoraga itangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yasubije mu mirimo Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wo kuyobora intara y’amajyaruguru, Ambasaderi w’ u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh yahise atangaza ko Perezida Kagame asubiza umwuka mu mirambo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ariko agahita abusiba mu buryo bwihuse, bwagiraga buti: “ Imana dusenga ihimbazwe cyane kuko tuyobowe n’UMWUNGERI mwiza w’impuhwe, asubiza umwuka mu mirambo nkuko Intwali Inyumba yabivuze”, ubu butumwa bwahise buvugisha amagambo menshi bamwe mu banyarwanda ndetse by’umwihariko abayislam yayoboye mu gihe cy’imyaka 10.

Ubutumwa bwa Ambasaderi Sheikh Swaleh yahise abusiba

Mu butumwa bwahise bukurikira uwitwa Gerard Rurangwa kuri Twitter yahise amubaza niba ubutumwa yashakaga gutanga bwaba bwanditswe nabi, Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh yahise amusubiza ko yajimije cyane, ko yari agambiriye kuvuga ko Perezida Kagame ari umunyempuhwe kandi akaba afite ubushobozi bwo kubabarira amakosa, ariko avuga ko yahise ayikuraho anasaba imbabazi.

Ku bayislam ubu butumwa bwa Sheikh Habimana Saleh babwakiriye nabi, kuko hari abavuga ko Sheikh saleh yise “Imana” Perezida Kagame Paul kandi ari ibintu nawe ubwe atabyemera ko yashyirwa kuri urwo rwego.

Aba bayislam bavuga ko mu buryo bw’idini yakoze ikosa rikomeye kuko kuko kuzura bidakorwa n’umuntu, kandi ko kuvuga ko yajimije nta jambo na rimwe yavuze ritumvikana.

Umwe muri bo (utivuze izina) ati: “Perezida Kagame turamwubaha, tumuha icyubahiro cye nka Perezida Mzehe wacu, ariko kandi kubona umuntu wabaye mufti avuga ko asubiza umwuka mu mirambo bisobanuye ko azura abapfuye, aka ni agahomanunwa”

Undi muyislam nawe twasanze mu bice bya Nyamirambo (ahazwi nka the vert) ariko tutafashe amajwi nawe yagize ati: “Sinshaka kugira icyo mbivugaho byinshi ariko biriya bintu sibyo, Saleh ndamukunda ariko ibyo yavuze byantangaje, wa munyamakuru we sinshaka kubivugaho byinshi”

Sheikh Habimana Saleh yabaye Mufti w’u Rwanda, ubu ahagarariye u Rwanda muri Maroc

Sheikh Nshimiyimana Omar Joseph umwe mu basheikh bo mu Rwanda yadutangarije ko ijambo ryavuzwe ari ikosa rikomeye mu idini  kandi ko bitari bikwiye ko iri jambo rivugwa n’umuntu w’umuyobozi byumwihariko wabaye Mufti.

Yagize ati: “Icyo yakoze ni ikosa rikomeye noneho nk’umumenyi w’idini wigeze no kuba unuyobozi wa idini ya islam, umuntu abantu bafatiraho icyitegererezo nk’umumenyi kuvuga amagambo nkariya niyo yabisabira imbabazi bisiga byanduje izina rye kuko igihe cyose umumenyi yagakwiye kwigengesera no kwitondera amagambo bavuga , hanyuma niyo yaba ari urukundo ntabyo byakageze aho akunda umuntu kugeza ubwo umuhaye urwego cyangwa guhabwa ibikorwa byihariye by’Imana”

Uyu musheikh akomeza avuga ko amagambo yavuzwe aramutse yarayavuze amuvuye ku mutima aba avuye mu idini kuko gufata ibisingizo byihariye by’Imana ukabiha Umuntu uba uvuye muri islam,naho iyo ubikoze abivuze abeshya atari ukuri aba ari indyarya.

Ku ruparuro rwa 621 rya Qoran yasemuwe mu Kinyarwanda bwa mbere mu Rwanda, niho hagaragara uburyo abayislam bemera Imana harimo guhamya bivuye ku mutima ko umuremyi wa buri kintu ari Imana, umuremyi w’ibiriho byose ku isi nta wundi ubiharirwa uretse Imana.

13 COMMENTS

  1. Comment:Birababaje biteye n’agahinda gusa kugirango bibere abandi urugero nasabaga Nyakubahwa President wacu mzehe wacu ko aduhanira uyu muyobozi by’intangarugero kuko ibyo#salehe Habimana yavuze nuburyarya kandi birangiza izina rya nyakubahwa murwego muzampahanga.

  2. Akani akumiro.nyakubahwa umuyobozi wacu.yakoze ibikomeye peee.natwe turishimye .akomeze atuyoborane ubushishozi nkubwo ahorana.uriya utangiye kumwita Imana ntazi ibyarimo.Umuyobozi wacu arashishoza indyarya nkizo arazizi.mubyihorere.nanamwihorera Allah ntazamwihorera.twumwirwe ntacyindi

  3. Ubu njye numiwe rwose, kuko niba yashatse kuzimiza ubwo uwo yise umurambo ninde koko?ibyo nabyo kwaba ari ugupfobya uwakoreweho igikorwa,Allah amubaabarire

  4. Amuhana ko yakoze iki se kuba yamushimiye ko yatuvanye mubantu akadugira bazima nuburyo agira impuhwe nicyo agomba guhanira Ambassadeur?muzanjye mubanza mwunve icyo umuntu yashatse kuvuga mbere y’uko mutangaza amavuti.

  5. Kubwanjye jye nyine numva yuko sheikh swaleh icyo yaragmije nuko NYAKUBAHWA President KAGAME kugarura umwuka mumirambo munyumve neza nukubakura abari bafite ibyiyumviro byapfuye bakagira ibyiyumviro byiza.kuva ibuzimu ukajya ibuntu.nimba yaragamije ibindi atari byo aho nikosa.murantunga kuri ibyo

  6. Arkose niba yabivuze murwego rwo gushimira president akaba yasaga nkuwuzimya anyuze izabugufi ugirango niyavuze neza we ya shatse kugaragazako perezida ashoboy myri byose kandi azi ibya akora gusa kuzidi mande abandi bantu nibabyiyumvishemo neza arko yenda muburyo butarimo guharabika uwo muyobozi swaleh nibikwiyeko afatirwa ibihano kuko iyo wemera umuntu ukaba unemera ibyakorako bisovanutse wamwita ushoboye arko abifashijwemo na Allah ikindi nuko sheikh yibeshye nkumuntu kwibeshya bibaho mumivugire arko nyine harakwiye kubaho iki gongwe akababarirwa hanyuma ubutaha mbere yo gushimira abayobozi bakuru bigihugu azadja ashaka inzira zigenuye kandi zumwimerere zoku bashimira kandi sheikh rwose buriya nawe numuntu yakwibeshya mwibigira ibitangaza

  7. Ntabidasanzwe yakoze kuko harabakora nibirenze biriya Tumusabire kwa Allah ko yamubabarira ibyo yakoze nkumuntu nahubundi usibye nabiriya hari nabakora shirki nkuru tugaceceka kuba yarabaye mufti ntibikuyeho ko Arumuntu

  8. Abanyarwanda. Baca. Umugani. Ngo. Agahu. Kabonye. Umunyutsi jye. Iyondeba. Abantu. Nkaba. Bafata umuntu
    Nka. Sheikh. Saleh. Bakamuhanira. Ikyaha. Atigeze. Abakorera. NDUMIRWA. niba. Umwanga. Mwihanire. Ariko. Ibya. ALLAH.. NIWE. Ubifiteho. Ububasha. Siwowe. Emera ko. ALLAH.. yamuremye. Ari . Umuntu. Si. MARAYIKA.. ikyindi. Nawe. Umucira. Urubanza. Uwakwegera. Burimunsi. Ntiyakuburaho. Inenge. Ikyindi mumenyeko. Umusiramu. Numuva ndimwe. Wundi. KUMWANIKA. HANO. NTAKYINYABUPFURA. MUMWERETSE. NKUMUVANDIMWE. WANYU. naho. Ibindi. Mubirekyere. ALLAH. NIWE. ufite. Gahumda. Ze. Muntokyi
    .ibyo
    umusabira. Ashobora. Kubihindura. Ubusa.Bakamwongera.ibindi.byubahiro.MWAZAHURA.UKAGIRA.ISONI

  9. Nsubiye kandi mbiseguraho kuri byo sheikh swaleh yavuze cyangwa yanditse (IMANA yaduhaye umwungere mwiza aha umwuka imirambo nubuvangazo nyarabu )kuri jye numva ntacyo yakosheje

  10. Uyu witwa sheikh Joseph ndibaza niba yarize bikanyobera kbs. Nibyo bisigaye biba hagasohoka abantu b’injiji bakitwa aba sheikh. Mubyo sheikh yavuze kabone niyo cyaba ari ikibazo ntabwo gikosorwa kuriya ubwo niba ari sheikh koko wabyize ubwo azi nuko bikorwa.
    Ikindi sheikh niba yanakoze ikosa (nubwo mugusesengura kwanjye ari ntaryo) yaba yarikoze hagati ye na Allah ubwo niwe ufite nuko akora istighfaar, ariko kumwandagaza nutari uzi ibyo ukabimumenyesha kungufu ugamije guharabika isura yundi muntu nawe itegure ibindi. Niba utabikoranye ishyari numutima mubi

  11. Iyo umuntu asabye imbabazi kumvugo yakoresheje arazihabwa.Kandi Imana niyo izi ko umugaragu wayo yibeshye mumvugo yaba abigambiriye cyangwa atabigambiriye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here