Home Amakuru Abayislam bari mu rugendo rwo kwizihiza ilayidi

Abayislam bari mu rugendo rwo kwizihiza ilayidi

663
0

Kuwa gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, abayislam batangiye urugendo rw’iminsi 10, izarangirana n’umunsi mukuru w’igitambo uzwi nka iddil Ad’ha, uyu munsi mukuru uzabasanga mu bhe bidasanzwe aho isi iri guhangana n’icyorezo cya, biteganijwe ko uzaba tariki ya 31 uku kwezi

Uyu munsi mukuru wa iddil Ad’ha ni umunsi mukuru ngarukamwaka abayislam bawizihiza bibuka ubwo Ibrahim (andi madini yita Abraham) yatangagaho umwana we Ismael ho igitambo  Imana ikamushumbusha intama.

Sheikh Habimana Yassin avuga ko iyi minsi 10 mu myemerere y’abayislam ari iminsi ikomeye cyane ikaba no mu kwezi gutagatifu kwitwa Dhul hijja mu cyarabu kukaba ukwa 12, iyi minsi kandi ikaba ibaganisha ku nkingi ya 5 igize idini ya islam ariyo Hijja.

Sheikh Yassin avuga ko Imana yarutishije ahantu ahandi, ifata ibihe bimwe ibirutisha ibindi ndetse Imana ifata bwamwe mu bantu ibrutisha abandi kandi ikabikora nta mpaka zigomba kubaho.

Uyu musheikh avuga ko n’iminsi 10, y’ukwezi kwa 12 mu mezi ya kislam nayo Imana yayirutsishije iyindi mu rwego rwo kurushaho guha abayislam umwanya mwiza wo gusaruramo ibyiza.

Sheikh Habimana Yassin agira ati: “Ibikorwa byose byiza bishoboka ukwiriye kubyitwararikamo , iyi ni isizeni y’iminsi mikeya ibarutse, iminsi icyenda ishira uwa 10 w’igitambo, ni isizeni umuyislam akwiye kwitwararikamo  mu buryo bwose bushoboka kugira ngo yishimirwe n’Imana”

Hamiss Iraguha umwe mu bayislam batuye mu mujyi wa Kigali yadutangarije ko iyi minsi 10 ayizi kandi ko benshi mu bayislam baziranye bayizi ko ikomeye cyane ariko ko abenshi muri bo batajya bayisiba mu rwego rwo gukoramo ibikorwa byiza.

Naho mugenzi we wadutangarije ko yitwa Abdallah we yavuze ko ikizwi cyane ari uko bazi umunsi wa 9 ari nawo basibamo bugacya haba ilayidi nkuru ndetse ababishoboye bagatanga igitambo cy’inka.

Yagize ati: “Sinkubeshye iyi minsi ntabwo nyizi cyane arko icyo nya nkora ni uko nsiba umunsi wa 9 bugacya ari ilayidi, yewe n’abasiba iyi minsi ni bake cyane mu bantu tuziranye”

Mu buryo busanzwe, hirya no hino hava abayislam baturutse imihanda yose bagiye gukora umutambagiro mutagatifu ariyo nkingi ya gatanu igize idini ya islam, iyi nkingi ikaba ikorwa n’ufite ubushobozi kandi kuri we akaba ari itegeko atawukora akazarihanirwa n’Imana.

Umwaka ushize Abayislam b’abanyarwanda bagiye gukora umutambagiro mutagatifu(Hijja) baturutse mu Rwanda bari 85.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here