Home Umuco Papa Francis yatewe intimba no kuba inzu ndangamurage yongeye kuba umusigiti

Papa Francis yatewe intimba no kuba inzu ndangamurage yongeye kuba umusigiti

1126
0

Papa Francis kuri iki cyumweru yatangaje ko icyemezo cya Turukiya cyo guhindura inzu ndangamurage ya Hagia Sofia ikaba umusigiti ari icyemezo giteye intimba ikomeye.

Mu ijambo rye Papa Francis yagize ati: “Ndatekereza kujya Istanbul, ndatekereza kuri mutagatifu Sophie, ndababaye cyane”

Iyi mvugo ni iya mbere ivuzwe n’umuyobozi wa kiriziya gatorika ku isi ku cyemezo cyafashwe na Turukiya cyo kongera kugira hagia sofia umusigiti

Ikinyamakuru cy’i Vatican Osservatore Romano cyari cyatangaje uko iki gikorwa cyagenze ariko ntihagira ugira icyo avuga kuri iyi nkuru.

Ni inyubako yubatswe n’aba Byzantins mu kinyejana cya 6 ari kiriziya nkuru, ikomeza kuba umunara w’ubu bwami bwabami. Sainte- Sophie cyangwa Hagia Sofia yari imaze igihe ari umutungo ntayegayezwa na UNESCO, hari ahantu nyaburanga hasurwa naba mukerarugendo benshi cyane aho mu mwaka wa 2019 yinjije miliyari hafi 4 z’amadorari.

Umusigiti wa hagia Sofia wari usanzwe ari inzu ndangamurage

Iyi Kiriziya nkuru yaje guhinduka umusigiti mu mwaka w’1453, ubwo umujyi wa Constantinople wigarurwaga n’ubutegetsi bw’aba  Ottoman igirwa Inzu ndangamurage mu mwaka w’1934, ubwo Turukiya yayoborwaga na Mustaf Kemal washinze iki gihugu.

Ibihugu byinshi byamaganye iki gikorwa birimo uburusiya n’ubugereki nabyo byavuze ko iyi nyubako ari umutungo wabo,Ubufaransa na Amerola nabyo byavuze ko bitewe impungenge n’iki cyemezo cyo kugira iriya nyubako ahantu h’abayislam gusa.

Urukiko rwavuze ko icyemezo cyo mu mwaka w’1934 cyo kugira umusigiti inzu ndangamurage kitubahirije amategeko, nyuma y’iki cyemezo Recep Tayyip Erdogan yahise asinya iteka ryo gusubiza uyu musigiti abashinzwe imigenzo y’idini no guhita hafungurwa hagakorerwa isengesho.

Mu myaka 25 ishize, ubwo Recep Tayyip Erdogan yari umuyobozi wa Istanbul yavuze ko afite inzozi zo kuzongera kubona Hagia Sofia ari umusigiti, abayobozi n’abamenyi benshi bo mu bihugu by’abarabu baramusetse bavuga ko bitashoboka  bimeze nko kwiganirira, none akaba ashinzwe abigezeho.

Ubwo hari benshi bamunengaga ku cyifuzo cye cyo gusubiza hagia Sofia umusigiti, yatangaje ko mu gihugu cye hari ibiriziya n’ama sinagoge 435 aho abakirisitu n’abayahudi bashobora gusengera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here