Home Amakuru Kuri uyu wa kane abayislam baririrwa basibye

Kuri uyu wa kane abayislam baririrwa basibye

427
0

Abayislam bo mu Rwanda no ku isi muri rusange, kuri uyu wa kane baririrwa basibye umunsi wa 9 w’ukwezi 12 kuri, bitegura gukora ilayidi yitwa iy’igitambo,

Uyu munsi abayislam basiba, ni uwa 9 w’ukwezi kwitwa Dhul hija kukaba ari ukwezi kwa 12 kuri karendari ya kislam aho abayislam batashoboye gusiba iminsi 10 ya mbere y’uku kwezi, basiba umunsi umwe ariwo wa 9, mu gihe abayislam bari i makka ku musozi wa Arafa.

Uyu musozi uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa makka mu birometero 20 , ukaba ufite uburebure bwa metero 70 z’ubujyejuru ukaba uzwi nk’umusozi w’impuhwe (Jabal ar-Rahmah)

Abayislam birirwaho umunsi wose baba basaba Imana ibyo bashaka byose bayitakambira ndetse uwagiye gukora uyu mutambagiro iyo igicamunsi kigeze atari yahagera bifatwa nk’aho atakoze umutambagiro.

Muri iki gihe isi yugarijwe na korona , abayislam batagera ku bihumbi 10 nibo bemerewe gukora umutambagiro mutagatifu(Hijja), bakaba bari buzindukire kuri uyu musozi wa Arafa , mu gihe abandi bose bari ahandi ku isi bo baba basibye.

Uyu munsi kandi usozwa n’umunsi wa 10 aho abayislam bakora umugenzo wa Ibrahim w’igitambo ubwo yashakaga gutamba umwana we Ismail, abandi bayislam bo hirya no hino nabo bakaba babaga ibitambo bitandukanye birimo ingamiya, inka, ihene n’intama.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho ubutumwa intumwa y’Imana Muhamad yavugiye kuri uyu musozi wa Arafa bwafashwe nk’ubutumwa bwa nyuma yavuze kuko atongeye kuhasubira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here