Home Umuco Abasheikh batandatu bafungiwe ahatazwi

Abasheikh batandatu bafungiwe ahatazwi

5170
3
  • Kuba aba basheikh barafashwe Polisi na RMC barabyemeza
  • RIB iravuga ko itazi iby’abo bantu
  • Umugore w’umwe mu bafashwe ati: “sitasiyo zose nashakiyeyo ariko namubuze

Kuri uyu wa kabiri ninjoro tariki ya 28 Nyakanga 2020, abasheikh batandatu batawe muri yombi nimugoroba, nyuma yo gufatirwa mu biro bishinzwe Qoran mu muryango w’abayislam mu Rwanda, RIB iravuga ko ayo makuru itayazi, Polisi ikavuga ko bafashwe ariko umwe mubo mu miryango yabo bakavuga ko batazi aho baherereye

Aba basheikh ni Nahayo Ramadhan uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC, Nikobizaba Ismail, Imam w’umusigiti wa Nyabugogo, Dr  Maniriho Muhamad, Sheikh Nsabimana Issa,  Hategekimana Daudi  ndetse na Nzeyimana Hashim.

Aya makuru yifatwa ryaba basheikh uko ari batandatu yamenyekanye kuwa gatatu mu gitondo,ndetse akomeza kuvugwavugwa aho bafatiwe aho bari mu biro bishinzwe ibikorwa bya Koran mu muryango w’abayislam mu Rwanda bikorera mu biryogo mu igorofa yo kwa kwa Gahutu.

Mu gukurikirana ifatwa ry’aba basheikh, twabajije ababyiboneye bari hafi aho badutangariza ko ubwo bafatwaga imodoka ya Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitmana Salim yari ihaparitse ndetse ko yazamutse muri ibyo biro mu masaha ya saa kumi n’ebyiri arabavugisha.

Andi makuru yatugezweho twahawe n’uwari hafi y’aba basheikh nawe yadutangarije ko koko Mufti w’u Rwanda yabagezeho ndetse anabwira umupolisi umurinda ko batagomba kuva aho,

Uwaduhaye aya makuru yadutangarije ko abo basheikh bashatse gusohoka ku mbaraga, umurinzi wa mufti w’u Rwanda akuramo imbunda ababwira ko batemerewe gusohoka bituma nabo batuza.

Nyuma y’iminota mike ngo haje abandi bantu babiri bambaye siviri, mu masaha yakurikiyeho bazana imodoka irabatwara uko ari batandatu.

Aho ishami rya Qoran muri RMC yakoreraga ari naho bakuwe

Mufti w’u Rwanda abivugaho iki

Mu kiganiro twagiranye na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri telefoni mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yadutangarije ko abasheikh batawe muri yombi bari mu biro bya RMC bishinzwe Qoran, anemeza ko mbere y’uko babafata yabanje kugera muri ibyo biro arabavugisha, ariko ko yibandaga ku kuba bicaye mu biro badahana intera.

Yagize ati: “Twebwe tuba tugenda dukurikirana ibintu buhoro buhoro nk’abayobozi nyine, niba abantu bakubwiye ngo abantu bicaye ahantu nta social distancing ibarimo hagati, twe turi abafatanyabikorwa ba cyo gusansibiriza abantu, ni ngombwa ko nkatwe uba ugomba kuba oninga abo bantu hakiri kare, ni nko kubagira inama”

Mufti w’u Rwanda ati” bicaye nta socila distancing yari ibarimo”

Ku kibazo cy’uko umurinda yaba yarababujije gusohoka ahubwo hagahamagazwa inzego z’umutekano mu ijambo rimwe Mufti w’u Rwanda ati: “Ibyo ni amagambo, nta byabayeho, ni byo umuntu ashakisha, aariko ntabwo aribyo ntabwo aribyo”

RIB nta makuru ifite, Polisi ikavuga ko barenze ku mabwiriza

Nyuma yo kumenya aya makuru twifuje kumenya niba abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, umuvugizi wayo  Bahorera Dominique adutangariza ko ayo makuru yitabwa muri yombi y’aba basheikh atayazi ko twabaza ababafashe.

Yagize ati:“Ntabo ndamenya abo ngabo mwabaza Polisi mukumva”

Twifuje kumenya aho aba basheikh baba baherereye  tubaza umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco adusaba ko ibibazo twabimuha kuri watsap adusobanurira ko “Bafashwe kubera kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.”

Umuvugizi wa polisi aremeza ko bafashwe kubera kwica amategeko ya koronavirus

Cyakora ku kibazo cyaho bafungiwe ubwo twandikaga iyi nkuru ntiyari yakakidusubiza, naramuka agize cyo adusubije turaza kukibatangariza.

Abo mu miryango yababuze yabuze hepfo na ruguru

Umugore wa Sheikh Nahayo Ramadhan uyobora ishami rya Qoran muri RMC, avuga ko yageze kuri station za polisi zose zo muri Kigali bamubwira ko umugabo we adahari kandi abantu bamubwira bose bamubwira ko abantu batwawe na Polisi.

Uyu mugore avuga ko mbere yo gutwara na Polisi Mufti w’u Rwanda yabanje kujya muri ibyo biro ari kumwe n’umurinzi we, ndetse ngo hazamo no gushwana, hashize akanya undi mupolisi atazi uwari we azamuka muri ibyo biro babagumishamo babatwara mu masaa tatu na 50.

Sheikh Nahayo Ramadhan, umugore we aravuga ko yashakishije muri station zo muri Kigali yamubuze

Mu cyifuzo cye ni uko umugabo we yagaragazwa aho afungiwe ari kuko abasheikh bakorana bya hafi mu bikorwa bya Qoran bakomeje kumubwira ko baza kurekurwa bivuze ko hari amakuru bafite yaho umugabo we na bagenzi be bari.

Yagize ati: “Ntabwo ushobora kumbwira uburyo mufti yagiye hejuru muri office akaba yashwana na Ramadhan cyangwa se undi wundi, noneho polisi ize kumutwara nurangiza umbwire ngo ntabyo uzi, noneho Polisi yanamutwara wajya ku mastation yose wakagombye kumuboneraho  bakakubwira ko ntawe, ibyo ni ibintu biri confuse”

 Yakomeje agira ati: “ Ibyari byo byose nubwo Mufti avuga ngo ntabyo abizi, yakagombye kumukurikirana kubera ko Ramadhan akora muri RMCntabwo ushobora kumva ngo umusheikh ukora muri RMC  bamutwaye nurangiza nib anta ruhare urufitemo nk’umuyobozi w’abayislam ngo wicare uvuge ngo ntabyo uzi gute se?”

Aba basheikh uko ari batandatu ni abantu bari basanzwe bafite inshingano zitandukanye mu murwango w’abayislam mu Rwanda, kuko bamwe muri bo bari abayobozi ku rwego rw’umusigiti, ndetse na Sheikh Nahayo Ramadhan wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran mu muryango w’abayislam mu Rwanda.

3 COMMENTS

  1. ibi bintu byateye byo gufungira ahantu hatazwi ninde wabishyizeho?
    abafite ububasha mukureho iri tegeko ritarabagaruka dore ko Dr Habumuremyi yafunzwe kubera itegeko rifutamye yashyizeho.
    uwo Mufti wabasiramu hamwe naba body guard be bafite ubuhe bubasha bwo gufunga?
    turashaka igihugu kigendera ku mategeko. naho ijambo: nagufunga ngata urufunguzo- uzi ico ndico – … rwose muharanire ko bicika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here