Home Amakuru Amwe mu magambo akoreshwa n’abayislam

Amwe mu magambo akoreshwa n’abayislam

600
0

Idini ya islam imaze mu Rwanda imyaka irenga 100, ni idini yaje mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Tanzaniya, ndetse inakoresha ururimi rw’igiswayire bituma bamwe mu banyarwanda bita abayislam “abaswayire”, amwe mu magambo akoreshwa n’abayislam ni icyarabu ndetse bigatuma abatazi icyo bisobanura badasobanukirwa.

Sheikh

Sheikh ni ijambo rikoresha mu rurimi rw’icyarabu rikaba rikomoka mu barabu aho risobanura umuntu wubashywe rikaba ryaratangaijwe mu bihe bya cyera mu bayislam, abasobanuzi bavuga ko sheikh bisobanura umuntu wubahwa urengeje imyaka 50 y’amavuko.

Iyi nyito yaje kwitwa umuyobozi, umusaza cyangwa inyangamugayo  aho yitwaga abantu batuye mu gace k’abarabu, ikaba yarakwirakwiye hirya no hino ku mugabane w’isi

Mu Rwanda iyi nyito yitwa abize idini ya islam cyane cyane ku rwego rwa kaminuza y’idini, ariko kandi n’undi wese ufite ubumenyi mu idini ya islam akaba afata iyi nyito ya Sheikh.

Imam

Imam ni ijambo riri mu rurimi rw’icyarabu, rikaba risobanuye umuyobozi, muri rusange Imam niwe uyobora abayislam mu isengesho. Mu buryo bugari Imam niwe muyobozi w’abayislam, iyi nyito kandi ikaba igaragara mu gitabo gitagatifu cya Qoran kiyobora abayislam.

Mu Rwanda uwitwa Imam aba ari umuyobozi w’umusigiti cyakora mu bindi bihugu hari aho Imam aba ari umuyobozi w’abayislam na cyane ko mu mateka y’idini ya Islam hagaragaramo abayobozi bagiye bitwa ba Imam.

Haji

Iri jambo ubusanzwe risobanura umutambagiro, benshi mu bajya gukora umutambagiro mutagatifu bitwa Haj kubera ko aba ari benshi.

Abavuye gukora uyu mutambgiro bitwa abahaj ariko mu mvugo nyayo bakabaye bitwa aba hujaj

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi abantu bavuye gukora umutambagiro mutagatifu bahamagarwa “Haji” nka bumwe mu buryo bwo kububahira igikorwa bavuyemo.

Cyakora iyi nyito isigaye initwa abayislam cyane cyane ufite amafaranga cyangwa se uwambaye ikanzu n’ingofero bakunze kwita iza kislam.

In Shaa Allah

Iri n’ijambo rikunze gukoreshwa cyane n’abayislam ndetse na bamwe mu batari boo baba mu bice bizwi ko bibamo umubare mwinshi w’abayislam cyane cyane mu mujyi wa Kigali, Rubavu, Nyanza, Rwamgana, Gatsibo n’ahandi haba abayislam.

Abayislam bategekwa cyangwa se bagasabwa  kuvuga In shaa Allah bisobanuye “Imana n’ibishaka”  mu gihe bari kuvuga ibikorwa bateganya gukora  mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo bakorabatiyambaje Imana.

Alhamdulillah

Iri ijambo risobanura  mu Kinyarwanda “Imana ishimwe” rikaba rikoreshwa n’abayislam iyo babazwa uko bamerewe cyangwa se biyumva,

Imyemerere y’abayislam ivuga ko umuyislam ashimira Imana ku kintu cyose kimubayeho cyaba icyiza cyangwa se ikibi, kuko byose bemera ko biba biri mubyo Imana yabageneye bazahura nabyo, bigatuma ubabajije wese asubiza “Alhamdulillah”

Iri jambo kandi rikaba rinakoreshwa cyane mu gutangira ibiganiro by’ababayislam, aho batangiza Alhamdulilah nk’uburyo bwo gushimira Imana yo itumye bahura bakaba hari icyo bagiye kuganira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here