Home Umuco “Nsezeye mu idini ryawe RMC” Sheikh Issa Nsabimana

“Nsezeye mu idini ryawe RMC” Sheikh Issa Nsabimana

806
0

Nsabimana Issa umwe mu basheikh uherutse gufungwa muri batandatu bamaze iminsi 2 bfunzwe, yamaze yanditse ibaruwa asezeye mu idini yita RMC ariwo muryango w’abayislam mu Rwanda

Mu ibaruwa ye agaragaza ko imwe mu mpamvu itumye asezera ari ukuba kuwa 28 Nyakanga uyu mwaka yarafungishijwe na Mufti w’u Rwanda ari nawe yandikiye iyi baruwa nyuma yo kumutunga imbunda akoresheje umurinda.

Ibaruwa yanditswe na Sheikh Issa Nsabimana

Uyu musheikh avuga ko afunzwe ubugira kabiri aboneyeho umwnaya wo gusezera idini ryitwa RMC we avuga ko ari irye(rya Mufti), kuko ari ishyirahamwe  bityo kurivamo bikaba ari uburenganzira bwe ndetse no kuba RMC atari imyemerere ko ahubwo ari igitugu kandi ko nta gitugu mu kwemera.

Kuwa kane w’icyumweru gishize ubwo aba basheikh bafatwaga,Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yadutangarije ko ibyo bamuvugaho ari “amagambo” 

Sheikh Nsabimana Issa uretse kuba asezeye muri RMC mucyo we yita “idini” yamaze no gusezera mu ihuriro ry’abaheikh, naryo arishinja imikorere mibi no kuba ridakorera mu mucyo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here