Home Amakuru Abayislam bizihije umunsi mukuru w’igitambo

Abayislam bizihije umunsi mukuru w’igitambo

459
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, nibwo abayislam bari hirya no hino ku isi bizihije umunsi mukuru wa Iddil adha cyangwa se umunsi mukuru w’igitambo, uyu munsi ukaba usanze abayislam n’isi muri rusange bari mu bihe bikomeye byo kwirinda icyorezo cya koronavirus cyugarije isi.

Mu Rwanda naho uyu munsi wijihijwe n’abayislam bo hirya no hino uretse abari muri gahunda ya guma mu rugo batari bemerewe gusohoka mu ngo zabo, bagatangaza ko muri rusange uyu munsi wabaye mwiza.

Nizeyimana Juma yadutangarije ko uyu munsi wabaye mwiza kuko yashoboye kubona agahene ko kubaga akaba yatanze igitambo.

Yagize ati:“ Ntibyoroshye muri iyi minsi ariko Imana yanshoboje kubona udufaranga yo kugura ihene, gusa zirahenze cyane ku buryo ziri hagati y’ibihumbi 45 na 60 zirahenze cyane pe”

Uwitwa Shaban ukorera mu mujyi wa Kigali nawe yadutagarije ko nawe yabonye ubushobozi bwo gutanga igitambo ariko ikibazo ari ubushobozi.

Yagize ati:“Yewe iminsi ni imwe, ihene muri ibi bihe ziba zihenze, ugereranyije ilayidi y’ubushize n’iyi ni uko ubushize amafaranga yari ahari naho ubu amafaranga nicyo kibazo.

Mu kiganiro twagiranye na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yatangaje ko ko umubare w’ibitambo wagabanutse ho gake kuko ubusanzwe babaga bafite nk’amatungo arenga  2000 muri rusange ni ukuvuga ihene n’inka, ariko kuri ubu ibitambo bihari bikaba bijya kugera ku 2000.

Yaboneyeho gusaba abayislam kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid19, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko abantu bashobora gusangirira mu ruhame bikaba byatuma bandura ubu iyi ndwara.

Uyu mwaka nta munyarwanda witabiriye umutambagiro mutagatifu kubera kwirinda covid19,  umutambagiro ukaba warakozwe n’abantu 1000 gusa baturutse mu bihugu 167 basanzwe batuye igihugu cya Arabiya Saudite.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here