Home Amakuru Abayislam baremeza ko bazi ko itabi ari Haram

Abayislam baremeza ko bazi ko itabi ari Haram

615
0

Bamwe mu bayislam baravuga basobanukiwe ububi bw’itabi bagaterwa impungenge zo kuba hari bamwe mu bayislam banywa itabi ndetse ko hari abarivugira nk’aho ari ikntu cyemewe muri idini ya islam.

Aba bayislam baganiriye na umuyoboro.rw ni abo mu mujyi wa Kigali badutangarije ko uretse kuba bazi ko itabi ryangiza ubuzima bw’umuntu ko n’idini ya islam mu nyigisho bahabwa zigaragaza ububi bwaryo.

Munyeshuri Abdallah utuye mu Nyakabanda ya Kigali yadutangarije ko ababazwa cyane n’abayislam banywa itabi nyamara idini ritaryemera akabifata nko kwigomeka ku idini

Yagize ati: “ Hari abantu bafata itabi nko gutumagura gusa, kiriya kintu ni icyaha muri islam kuko cyangiza ubuzima, abanywi b’itabi ni abangizi nk’abandi bose”

Uwitwa Yusufu nawe yadutangarije ko yahoze anyway itabi aariko ko yarivuyeho kandi akaba amerewe neza, nubwo yemeza ko kuva ku itabi bigoye ariko ko bishoboka kandi cyane, abisobanura muri aya magambo: “Maze imyaka 3 nywa itabi, risigaye rinukira pe, biragoye kurivaho ariko ni icyemezo, nasobanukiwe ko ari ikizira mu idini bituma ndivaho, abavuga ko bidashoboka birashoboka, nasobanukiwe ko ndi kwangiza ubuzima ndivaho

Umwe utashatse kwivuga izina yemeza ko arinywa kandi atiteguye kurivaho kuko ryamugize imbata, ariko akemeza ko kunywa itabi nawe adashobora kuritoza abana be, asaba abantu kutishora mu itabi kuko ryagiza ubuzima bwa muntu.

Kimwe mu bimubabaza ni uburyo mu nsisiro zituwe n’abayislam ari hamwe mu hagaragara abanywi b’itabi ku bwinshi, nyamara abenshi bazi ko ari ikizira mu idini ya islam.

Mu gushaka kumenya icyo islam ivuga ku itabi, twavugishije Sheikh Omar Joseph adutangariza ko nta murongo wa Qoran cyangwa imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad ibuza kunywa itabi mu buryo bweruye nk’ikizira, ariko ko hari imwe mu mirongo ibuza abayislam kwangiza ubuzima bwabo.

Avuga ko abamenyi bakomeye hafi ya bose bemera ko ari ribi ndetse mu bamenyi batatu muri bane bakomeye ku isi barigize ikizira (Haram)  kubera ko ryangiza ubuzima bw’umuntu

Agira ati: Itabi riharamishwa bitewe n’uko ryica ubuzima, Ayya (Imirongo ya Qoran) zikaba ari nyinshi, muri islam ikintu kijiririjwe kurya cyangwa kunywa, ni icyajiririjwe kubera ko cyavuzwe mu buryo bugaragara kigira ingaruka ku buzima, icyangira ingaruka ku buzima bw’umuntu ntikirindirwa ngo kivugwe, niyo cyaba gisanzwe kiziruwe ariko kikaza cyangiza ubuzima bw’umuntu kiba kibaye Haram”

Ubushakashatsi bwakozwe na OMS mu Rwanda ifatanyije n’umuryango witwa NCD Risk Factors mu waka 2012-2013 bwagaragaje ko abanyarwanda banywa itabi ari 12.8% naho ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku miturire n’ubuzima RDHS  ryakozwe mu mwaka waa 2014 – 2015 rigaragaza ko abanyarwanda 12% banywa itabi. (abagabo 10% n’abagore 2%)

Ku isi itabi rinyobwa n’abantu barenga miliyari imwe, buri mwaka ryica miliyoni 6, ryishe miliyoni 100 mu kinyejana cya 20 zapfuye bivuye ku ngaruka z’indwara zitandukanye zirimo izikomoka ku mutima n’iz’uhumekero.

Imwe mu mirongo iri muri

“Barakubaza (yewe Muhamadi)ku byerekeye ibyo baziruriwe (kurya). Vuga uti “Muziruriwe (kurya) ibyiza n’umuhigo mwafatiwe n’ibisiga ndetse n’imbwa mwatoje mukazigisha (guhiga) nk’uko Allah yabibigishije. Bityo, mujye murya ibyo zabafatiye ariko mubivugireho izina rya Allah (igihe muzohereje guhiga), kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura”. Surat Maidat (5) umurongo wa  4

“Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari we wenyine mugaragira.”  Surat Baqarat (2) aya ya 172

Uramutse ufite igitekerezo cyihariye, ubwunganizi cyangwa ikibazo wifuza kutugezaho waduhamagara kuri nimero 0788685090 cyangwa se ukatwandikira kuri email yacu ariyo bihibindin@gmail.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here