Home Amakuru Umwami wa Koweit yatanze ku myaka 91

Umwami wa Koweit yatanze ku myaka 91

425
0

Sheikh Sabah al Ahmed al-Sabah umwami wa Koweit kuri uyu wa kabiri yatanze (yitabye imana) afite imyaka 91, ubwami yari amazeho imyaka imyaka 14.Mu kwezi kwa karindwi yajyanywe mu bitaro aberanye.

Urupfu rwa Sheikh Sabah rwatangajwe kuri televiziyo ya Leta ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri na Minisitiri w’ibikorwa bya Emiri Diwan (Urukiko), Sheikh Ali Jarrah al-Sabah.

“N’akababaro gakomeye cyane ku baturage ba Koweti, isi ya kisilamu n’abarabu ndetse n’ibihugu by’inshuti, ubwami bwa Koweit burabika urupfu rwa Sheikh Sabah al-Ahmed al-Jaber al-Sabah, emir wa Koweti, ubu akaba ari iruhande rw’Imana “.

Yimye ingoma mu mwaka wa 2006, asimbuye umuvandimwe we Sheikh saad al Abdullah weguye nyuma y’iminsi icyenda inteko ya Koweit igaragaje ko aaberamye (arwaye) nawe ahita yegura nawe wari wasimbuye Sheikh Jaber  wari umaze gupfa.

Uwamusimbuye ni umuvandimwe we witwa  Sheikh Nawaf al Ahmed w’imyaka w’imyaka 83 nyuma y’uko inteko imaze kumwemeza nubwo yari igikomangomba kirangwa ingoma (Crown Prince)

Umwami Sheikh Sabah al Ahmed al Sabah yari amaze muri politike ya Koweit imyaka 50  aho yabaye cyane mu bubanyi n’amahanga, afatwa nk’uwatumye Koweit yongera kuba igihangage kandi idashyize imbere kwiyerekana.

Ashmirwa cyane kuba ku gihe cye yarabaye umuhuza mwiza hagati ya Qatar na Arabiya saudite n’ibihugu bigishyigikiye  mu rwego rwo guhosha ibibazo byari hagati y’ibi bihugu

Koweit ni kimwe mu gihugu gikize cyane kubera ubucukuzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, gifatwa nka kimwe mu bihugu byagiye byitwara neza muri politike yo mu karere ibihugu by’abarabu baherereyemo.

Sheikh Sabah yavutse mu mwaka w’1929, yari umwuzukuru wa Mubarak al-Sabah ufatwa nk’uwashinze Koweit ya none, mu mwaka w’1899 yasinyanye n’ubwongereza amasezerano y’ubucuti  ariyo yatanze umutekano muri icyo gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here