Home Amakuru “Twunamira Allah gusa” Perezida Erdogan

“Twunamira Allah gusa” Perezida Erdogan

458
0

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya kuri uyu wa kane yatangaje ko igihugu cye nkitazigera gipfukamira ikindi gihugu uretseAllah (Imana) gusa, ibi bije mu gihe Turukiya iri kuvugwa mu ntambara ziri mu karere iherereyeho

Turukiya irashinjwa n’amahanga gutera inkunga igihug cya Azerbaijan  ikomeje guhangana na Armenia bapfa agace ka Nagorno Karabakh, kamaze kugamo abasirikare n’abatari bo barenga ijana.

Uretse aba kandi Turukiya iravuga mu kugira uruhare mu ntambara mu gihugu cya Siriya aho ifasha abarwanya ubutegetsi bwa Siriya ndetse no kuba ingabo ziki gihugu zikora ibitero bikakaye mu gihugu cya Iraq  byo kurwanya abarwanyi bo mu ishyaka rya PKK bari mu majyaruguru ya Iraq.

Kurwanya uyu mutwe byatumye leta zunze ubumwe z’amerika zikoma bikomeye leta ya Ankara yo kuba  irwanya aba Kurudi bakomoka muri Turukiya bifuza ko agace batuyemo kigenga, ari nabyo byarakaje Turukiya.

ikinyamakuru Ahval dukesha iyi nkuru kiravuga ko iki gihugu kandi gifasha ingabo za leta ya Libiya guhangana n’ingabo za general Khalifa Haftar  ushyigikiwe n’abanyamerika ndetse, Turukiya ikaba ifitanye ibibazo n’ibihugu bya  Chypre ( soma SHIPURE) n’ubugereki bapfa imbibe z’amazi z’inyanja ya mediterane.

Mu butumwa bw’amahusho yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyabunamisha uretse Imana (Allah)

Yagize ati: “Twunamye imbere ya Allah, ntitwunamira izindi mbaraga”

Aya magambo aje akurikira irindi jambo Perezida Erdogan yavuze aho yashinje ibindi bihugu guheza Turukiya muri gahunda yayo yo kuvugurura umurongo isi yashyizeho anatangaza ko igihugu cye cyari cyahaye umwanya ibiganiro n’imishyikirano ku bibazo biriho byose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here