Home Amakuru Ibintu bine Dr Munyakazi na Evode bahuriyeho

Ibintu bine Dr Munyakazi na Evode bahuriyeho

1157
0

Ba Dr Uwizeyimana Evode na Munyakazi Isaac guhera mu cyumweru gishize batangiye ingendo nshya zidahura ariko kandi zifite aho zihuriye kuko bombi bari abanyamabanga ba leta muri guverinoma y’u Rwanda. Ubu umwe ni umusenateri undi, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye imyaka 10

Ikinyamakuru umuyoboro cyakusanyije ibihe bitanu aba bari abayobozi ku rwego rwo hejuru, bahuriyeho ndetse bigasa nkaho byari biteguye cyangwa se bikaba impurirane.

  1. Binjiriye rimwe muri guverinoma

Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 nibwo hasohotse abagize guverinoma iyobowe na minisitiri w’intebe Dr Ngirente Eduwari, icyo gihe amasura mashya yari Dr Evode uwizeyimana wari ushinzwe umwanya mushya muri guverinoma wo kwita ku itegekonshinga n’andi mategeko, uyu mugabo azwi cyane mu Rwanda kubera ibitekerezo bye byatambukaga kuri radiyo y’abanyamerika ijwi ry’amerika

Mu bihe byabo bagiye bagaragara mu itangazamakuru nka bamwe mu baminisitiri bari bagamije kuvugurura inzego zari zirimo izo kuvugurura amategeko ndetse n’iz’uburezi cyane cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

  • Beguye umunsi umwe

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, abanyarwanda bamvise  itangazo rya minisitiri w’intebe ry’uko yemeye, ubwegure bwa Dr Issac Munyakazi na Evode Uwizeyimana, 

Icyatunguranye cyane ni ubwegure bwa Dr Issac Munyakazi, kuko bahise bibaza igitumye yegura, ariko kuri Evode ho yari amaze igihe gito avuzweho gusunika umugore wari ushinzwe umutekano mu nyubako yashakaga kwinjiramo ariko adasatswe.

  • Perezida Kagame yagize icyo abavugaho umunsi umwe

Mu mwiherero w’uyu mwaka wabaye tariki ya 16 Gashyantare 2020, Perezida Kagame awutangiza, yagarutse ku mpamvu zatumye abaminisitiri babiri begura ndetse umwe akirukanwa, mu beguye harimo Munyakazi Isaac na uwizeyimana Evode, aba bose umwe kuri umwe yavuze icyatumye begura ndetse avuga ko iyo uwo mwiherero utinda kubaho hari abandi bari kwerekwa umuryango muri geverinoma.

Nibwo abanyarwanda bumvise icyo Munyakazi yazize ko yahawe ruswa y’ibihumbi 500, kugira ngo azamure ikigo cy’ishuri kive mu myanya ya nyuma kijye mu myanya 10 ya mbere, ibi kandi Perezida Kagame yanavuze ko we ubwe yabwiyemereye nubwo iki cyaha cyo kurya ruswa atakirezwe

Kuri Evode ho yagaragaje ko atari ubwa mbere arwanye cyangwa yitwaye nabi, kandi abo bakorana bakabirebera bakabireka.

  • Bagejejweho inkuru umunsi umwe

Izi nzandiko aba bagabo bombi  bo ku rwego rwa Dogiteri ni ukuba umwe yarahawe umwanya nyuma y’amezi umunani n’iminsi 10 batakiri mu nzego za leta.

Dr uwizeyimana Evode  kuri uyu wa gatanu yagizwe umusenateri muri senat y’u Rwanda mu gihe Dr Munyakazi Isaac we urukiko rwamusomeraga urubanza aregwamo ibyaha byo gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite no kuba icyitso mu gutanga ruswa, rumuhamya ibi byaha byombi rukukatira imyaka icumi n’amande ya miliyoni 10,

Dr Evode Uwizeyimana ni umunyamategeko wumvikanye cyane ashyira mu majwi ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze mubyo we yise ibitekerezo mu biganiro bya radio ijwi ry’amerika nawe akaba yari muri Canada, yatunguanye yumvikanye mu Rwanda aho yungirije umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe amategeko, akomeza aba minisitiri muto muri minisiteri y’ubutabera ashinzwe itegekonshinga n’andi mategeko.

Naho Dr Munyakazi Issac ni umurezi w’umwuga, kuko yize uburezi ndetse aranabukora, mu gihe kirenze imyaka 15, aho yabaye umwarimu, umuyobozi w’ibigo, umwarimu wa za Kaminuza byamugejeje ku mwanya wa minisitiri muto muri minisiteri y’uburezi ashinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Photo: The New Times

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here