Home Amakuru Turukiya igiye kurega Charlie Hebdo kubera gushushanya Erdogan

Turukiya igiye kurega Charlie Hebdo kubera gushushanya Erdogan

402
0

Igihugu cya Turukiya cyatangaje ko kigiye kurega ikinyamakuru Charlie Hebdo nyuma yaho iki kinyamakuru gishushanyije perezida wa Turukiya  Recep Tayyip Erdogan

Iki gihushanyo cya Charlie Hebdo kigaragaza Perezida Erdogan azamuye ingutiya y’umugore witwikiriye.

Ibinyamakuru biri ku ruhande rwa leta ya Turukiya batangaje ko abashinjacyaha ba Turukiya batangiye gukora iperereza kuri iki kinyamakuru gisanzwe cyandika inkuru zo gusetsa.

Uyobora ishami rishinzwe itumanaho mu biro bya Perezida w Turukiya Fahrettin Altun yatangaje ko ibyakorewe Perezida wabo badashobora kubyihanganira kandi bamaganiye kure ibikorwa n’icyo kinyamakuru.

“ Charlie Hebdo cyasohoye urukurikirane ry’amashusho byuzuyemo amafoto ateye isomo asuzuguza Perezida wacu, Twamaganye icyo gikorwa kigayitse cyakozwe n’iki kinyamakuru, gikwirakwiza ivangura rishingiye ku muco n’ivangura”

Kuri ubu hari umwuka mubi hagati y’ubufaransa na Turukiya, nyuma yaho Perezida Emmanuel Macron atangarike ko agiye gufata ibyemezo bikarishye byo guhashya abagendera ku mahame akaze y’idini ya Islam.

Perezida Erdogan yahamagariye abanya Turukiya kutongera kugura ibicuruzwa biva mu gihugu cy’ubufaransa ndetse yongera gusubiramo ko Perezida Macron akwiye gusuzumwa mu mutwe.

Uku gushyamirana kwagize ingaruka ku isi, ahari ibihugu birimo abayislam benshi nka Bangladesh, Koweit, Yorodaniya na Libiya banga kugura ibicuruzwa biva mu bufaransa ndetse banakora imyigaragabyo yo kwamagana Ubufaransa.

Uku kutumvikana kandi kuje gukurikira amagambo yatangajwe na Macron ko agiye guhagarika ibijyanye no kwemera kuko aribyo byateye ubwicanyi byakorewe umwarimu w’umufaransa nyuma yo kwerekana amashusho y’intumwa y’Imana mu ishuri.

Perezida Macron yatangaje ko umwarimu wishwe Samuel Paty “yishwe kubera abayislam bagendera ku mahame akaze ashaka kurwabashaka kuturwanya” ariko ko ubufaransa butazigera bucika intege.

Gushushanya Intumwa y’Imana Muhamad bifatwa nk’umuziro mu idini ya islam bikitwa guharabika mu bayislam.

Inkuru ya BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here